ISOBANURAMPAMVU
Uburezi ni ishingiro ry’imibereho myiza kuko ari umusingi w’ubumenyi n’uburere fatizo, bifasha ikiremwamuntu gutekereza no gutera imbere. Uburezi butangirira mu muryango hanyuma bugakomereza imbere ya mwalimu mu mashuri aho umwana atozwa iby’ibanze byazamufasha kwibeshaho hashingiwe ku bushobozi bwe. Mu Karere ka Kamonyi, uburezi bwatejwe imbere binyujijwe mu mashuri y’ingeri zose. Muri aka Karere hari amashuri y’incuke, amashuri abanza n’amashuri yisumbuye yose hamwe agera ku 102. URUTONDE RW'AMASHURI N'ABAYOBOZI BAYO MURI KAMONYI
Muri aya mashuri yose tubagejejeho uko ari muri Kamonyi, icyo kwishimira nuko yose usanga yaregerejwe ababyeyi kuko byajyaga bigora abana kujya kwiga kure rimwe na rimwe bikaba intandaro yo guta ishuri. Ibi byagezweho kubera gahunda yatangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame watangije uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 n’imyaka 12, ubu umwana akaba ashobora kwiga hafi y’iwabo bitamugoye kandi iyi politiki iri gutanga umusaruro. Uretse ayo mashuri kandi muri aka Karere hari n’amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro, ku buryo umwana wese afite amahitamo atandukanye yo kwiga ibyo yumva kandi ashaka hakurikijwe icyerecyezo cy’igihugu. Muri urwo rwego turashishikariza ababyeyi gukangurira abana babo gukunda ishuri, bagategura ejo habo hazaza kuko ariwo murage ufatika ukwiye w’iki gihe, cyane ko akabando k’iminsi ugaca hakibona kakabikwa kure. Akabando k’iminsi rero nta kandi ni impamyabumenyi n’impamyabushobozi umwana wawe azaba afite mu gihe kiri imbere niyo izamusindagiza akagera aho wowe mubyeyi wigejeje.
MUGIRE UBUMENYI, UBURERE N’UBUHANGA.
Ushaka kubona amakuru ahagije kubijyanye n'uburezi wasura izi mbuga: