IMITURIRE N’IMITUNGANYIRIZE Y’UMUJYI

Kugirango abaturarwanda bose bashobore gutura neza, bafite ibyangombwa bibafasha  kugira ubuzima bwiza n’iterambere rirambye, Guverinoma y’u Rwanda yemeje: mu kuboza 1996: politiki y’Igihugu y’imiturire ishingiye ku gutuza ahakorewe igishushanyombonera mu mijyi n’ivugurura ry’utujagari no mu miturire  mu midugudu mu cyaro.
Iyo politiki yavuguruwe muri gashyantare 2004 kugira ngo ihuzwe n’icyerekezo 2020 na porogramu y’igihugu yo kurwanya ubukene (EDPRS)

Nyuma yo kurangiza icyiciro cya mbere, Akarere kasabye mu ntego z’icyerekezo 2020, abaturage bakabaka
70% bazaba batuye  ku buryo bwegeranye mu midugudu begereye ibikorwaremezo bituma imibereho yabo irushaho kuba myiza, kandi iteza imirimo nyongera musaruro, yiganjemo itari iy’ubuhinzi.

Mu mijyi abaturage bazaba batuye ku kigereranyo cya 30%
kugirango iyo politiki y’imiturire izashoboke hashyizweho amategeko n’amabwiriza asobanukiye buri wese.

Uburyo bwemewe ku miturire y’abantu bose mu cyaro ni imidugudu. abanyarwanda bose bahabwa ibibanza bazaturamo mu midugudu. guhera ubu birabujijwe kubaka ahatari umudugudu»

Ibyiciro by’abagomba gutuzwa neza

       Abatuye mu cyaro bose badatuye mu midugudu ;

       Abasore n’inkumi bageze igihe cyo kubaka;

       Abatuye ahatujuje ibyangombwa (mu kabande, mu manegeka);

       Abacitse ku icumu rya genocide batishoboye batarabona icumbi;

       Abahejejwe inyuma n’amateka;

       Abatahuka badafite amacumbi;

       Abamugariye ku rugamba batishoboye.

Ibigomba gukorwa kuri sites

q  Kubona ibibanza byo guturamo:

  •   Gutunganya sites ;

      Gukora ibishushanyo-ngenderwaho (Layout Plans);

      Guca imihanda n’ibibanza;

  •   Gufata ibibanza no gutanga ingurane (compensation);
  •   Gutanga indishyi (expropriation) z’ahazajya ibikorwaremezo.

Imirenge Master plan yashize mu mujyi

Muhoza

Cyuve

Musanze

Kimonyi

Centres zakorewe Master Plan

Byangabo

Gataraga

Shingiro

Kinigi

Bisate

Kinkware