1.  ISHUSHO RUSANGE  Y’AKARERE KA MUSANZE
  2. I.1 AMAVU N’AMAVUKO Y’AKARERE KA MUSANZE

Akarere ka Musanze ni kamwe mu Turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru kashyijweho n’Itegeko Nᵒ 29/2005 ryo kuwa 23 Ukuboza 2005 rishyiraho kandi rigenga Inzego z’Imitegekere y’Igihugu.

Akarere ka Musanze gakomoka ku cyahoze ari Umujyi wa Ruhengeri, Akarere ka Mutobo, Akarere ka Kinigi, Imirenge 14 y’icyahoze ari Akarere ka Bugarura n’Imirenge 3 y’icyahoze ari Akarere ka Bukamba.

  I.2.INSHINGANO Z’INGENZI Z’AKARERE

  1. Gushyira mu bikorwa politiki za Leta zemejwe;
  2. Gutanga no gufasha Imirenge gutanga serivisi nziza;
  3. Kugena, guhuza no gushyira mu bikorwa gahunda z’amajyambere;
  4. Guteza imbere ubufatanye n’utundi Turere.

 I.3. UBUSO N’IMBIBI Z’AKARERE KA MUSANZE

Akarere ka Musanze gafite ubuso bungana 530,2km2 zigizwe na 60km2 za Pariki y’Ibirunga na 28 km2  z’Ikiyaga cya Ruhondo.

Akarere ka Musanze gafite imbibi zikurikira :

  • Amajyaruguru : Uganda na RDC
  • Amajyepfo : Akarere ka Gakenke
  • Iburasirazuba : Akarere ka Burera.
  • Iburengerazuba : Akarere ka Nyabihu.

 I.3 IMITERERE Y’UBUYOBOZI

 Akarere ka Musanze kayobowe n’inzego eshatu za Politiki zikurikira:

  • Inama Njyanama y’Akarere;
  • Komite  Nyobozi y’Akarere;
  • Komite y’Umutekano.

 Izi nzego uko ari eshatu zifashwa mu rwego rwa tekiniki n’izindi eshatu zikurikira:

  1. Ubunyamabanga Nshingwabikorwa;
  2. Komite Ishinzwe Amajyambere mu Karere (CDC).

Akarere ka Musanze kagizwe na :

  • Imirenge 15,
  • Utugali 68,
  • Imidugudu 432.
  • Ingo: 86906 EICV4

 Iteye k’uburyo bukurikira :

Imirenge

Gashaki

Remera

Rwaza

Gacaca

Muhoza

Cyuve

Kinigi

Nyange

Nkotsi

Muko

Musanze

Kimonyi

Busogo

Shingiro

Gataraga

Total

Utugali

4

5

5

4

4

6

5

5

5

4

5

4

4

4

4

68

Imidugudu

24

24

27

23

26

40

28

43

27

24

27

19

28

25

20

432

  I.4  Imiterere y’imisozi

 Akarere ka Musanze kagizwe n’ubutaka bw’amakoro akomoka ku birunga mu Mirenge ya Kinigi, Shingiro, Nyange, Gataraga, Busogo, Kimonyi, Musanze na Cyuve n’ubutaka bw’inombe mu gice cy’Imirenge ya Gashaki, Remera na Rwaza n’igice gikoze ku kibayi cy’umugezi wa Mukungwa (Muhoza, Gacaca, Nkotsi na Muko).

Muri rusange, ubutumburuke bw’Akarere ka Musanze ni metero 2000 harimo n’ibirunga bibereye ijisho bikurira: Kalisimbi (4507 km2), Muhabura (4127 km2), Bisoke (3711 km2), Sabyinyo (3574 km2), Gahinga (3474 km2).

 I.5. imihindagurikire y’ibihe

Akarere ka Musanze gafite ikigereranyo cy’ubushyuhe cya 20ºC. Muri rusange Akarere ka Musanze gafite imvura ihagije igwa ku gigereranyo kumwaka cya  milimetero 1400 na 1800.

Mu mwaka, Akarere ka Musanze gafite ibihe bibiri by’ingenzi (Icyi n’Umuhindo) ku buryo bukurikira:

  • Kuva Kamena kugeza mu gice cya nyuma cy’ukwezi kwa Nzeri : Igihe kirekire cy’izuba.
  • Kuva Mutarama kugeza mu gice cy’ukwezi kwa Werurwe: Igihe gito cy’izuba.
  • Hagati y’ukwezi kwa Werurwe kugeza   mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi: Igihe kirekire cy’imvura.
  • Hagati y’ukwezi kwa Nzeri kugeza mu mpera z’Ukuboza: Igihe gito cy’imvura.

 I.6. INZUZI, IMIGEZI N’IBIYAGA

 Mu Karere ka Musanze hagwiriye imyuzi (Susa, Muhe, Rwebeya, Rungu, Cyuve, Kansoro na Mudakama) ituruka mu Birunga cyane cyane mu gihe cy’imvura (urugaryi, itumba n’umuhindo).

Mu migezi isanzwe, Akarere ka Musanze gafite imigezi ya Mpenge, Kigombe na Mutobo yisuka mu mugezi wa Mukungwa nayo ikisuka mu ruzi rwa Nyabarongo.

Akarere ka Musanze gafite kandi ikiyaga cya Ruhondo gifite ubuso bwa 28 km2.

Igihe kirekire cy’imvura ni amahirwe y’Akarere ka Musanze kabona umusaruro uhagije ukomoka k’Ubuhinzi ariko kakaba gafite n’ingorane z’isuri itwara ubutaka n’ingaruka z’ibiza byangiza   ibikorwaremezo.

I.7.  ubutaka

Mu Karere ka Musanze uhasanga ibice bitatu by’imiterere  y’ubutaka mu buryo bukurikira:

  • Ubutaka bw’amakoro
  • Ubutaka bw’igisarabuge
  • Ubutaka bw’inombe

 Ibishanga bya  Cyabararika cyiganjemo igishonyi kivamo ishwagara ndumburabutaka na  Kiguhu yiganjemo nyiramugengeri. Ibi bishanga  byombi bibonekamo amariba y’amakera.

I.8.  IBIMERA N’INYAMASWA

Akarere ka Musanze gafite amashyamba ya cyimeza agizwe na Parike y’Ibirunga n’agashyamba ka Nkotsi na Bikara. Aya mashyamba cyimeza, niyo atuma Akarere ka Musanze gahora karangwa n’amahumbezi abereye ubuzima kubera ko ayo mashyamba yiganjemo imigano. Na none Akarere ka Musanze gafite amashyamba y’amaterano agizwe ahanini n’inturusu n’ibiti ndumburabutaka n’iby’imbuto ziribwa.

Ku bijyanye  n’ubwoko bw’inyamaswa, uhasanga inyamaswa nyinshi ziganjemo Ingangi, imbogo, inyoni, inkima n’inkende, impongo….. zo mu misozi miremire zikurura ba Mukerarugendo binjiza Amadevize atubutse buri mwaka.

I.9. ubwiyongere bw’abaturage

 I.9.1. abaturage n’imiturire

Hagendewe ku ibarura rusange ry’abaturage (Ibarura  rusange ry’abaturage n’Imitutire rya  4), Abaturage b’Akarere ka Musanze baragera ku bihumbi 368,267 ku buso bwa  km2 530,4,  ni ukuvuga ubucucike bw’abaturage 694 kuri km2. Ibarura rusange ry’abaturage rirerekana ko umubare w’abagore ari (193868) bingana na 52,6 %  naho (174399) ni abagabo bingana na  47,4 %, by’Abaturage b’Akarere kose.

Imirenge ya Muhoza na Cyuve niyo ituwe cyane ugereranyije n’indi Mirenge ku bucucike bwa. 2453 kuri km2 n’abaturage 1179 kuri km2. Umurenge wa Kinigi niwe ugaragara ko udatuwe cyane, ufite ubucucike bw’abaturage 274,8 kuri km2.

Muri rusange Akarere ka Musanze kagizwe ahanini n’urubyiruko kuko ari 154,266  bingana na 41,9% tugereranyije n’abaturage b’Akarere ka Musanze. Abakobwa ni 80438 n’aho abahungu ni 73,828.

Akarere ka Musanze kagizwe n’ibice bibiri by’imiturire :

  • Imiturire ikurikije igishushanyombonera cy’umujyi n’imiturire idatunganyije
  • Imiturire yo mu cyaro igizwe n’Imidugudu n’ingo zitatanye