AMAKURU Y’IBIKORWA MURI SERIVISI YA OSC (Kanda Hano)
A SHORT BRIEFING ON MUSANZE TOWN URBANIZATION_2020
Akarere ka Musanze karishimira bimwe mu Bikorwa Remezo by’ingenzi byagezweho ku bufatanye bw’inzego zitandukanye kw’ikubitiro harimo Leta y’u Rwanda, abaterankunga batandukanye n’abikorera ku giti cyabo. Ibi bikaba binemezwa n’icyegeranyo cy’uburyo abaturage bishimira serivisi z’ibikorwa remezo bagejejweho (Citizen report Card 2016) aho kaje ku isonga mu Ntara y’Amajyaruguru.
Bimwe muri ibi bikorwa Akarere kishimira bikubiye muri izi nzego zikurikira:
1) Imihanda n’amateme
2) Amashanyarazi
3) Amazi meza n’isukura
I. IMIHANDA YA KABURIMBO N’AMATEME
No | UMUHANDA | UBUREBURE | UMURENGE |
1 | Icyiciro cya mbere cy’imihanda ya kaburimbo mu Mujyi wa Musanze Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yemereye abaturage | 5km | Muhoza |
2 | Umuhanda wa Kaburimbo werekeza muri Gare ya Musanze | 0.75km | Muhoza |
3 | Umuhanda wa Musanze-Nyakinama | 9.056km | Muhoza, Muko na Nkotsi |
4 | Umuhanda wa Kigali-Musanze-Rubavu (Igice cya Musanze) | 22km | Rwaza, Muhoza, Kimonyi, Gataraga na Busogo |
5 | Umuhanda wa Musanze-Kinigi | 21.45km | Cyuve, Nyange na Kinigi |
TOTAL | 58.256Km |
Byongeye kuri iyi mihanda yavuzwe haruguru, Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze burakomeza gushimira Leta y’u Rwanda kuri ibi bikurikira:
INGARUKA NZIZA ZATEWE N’IKORWA RY’IYI MIHANDA
Ø Iyi mihanda yafashije kwihutisha iterambere ry’Umujyi wa Musanze, aho abikorera batangiye kuvugurura inyubako zabo bubaka inzu zijyanye n’iterambere ndetse n’Igishushanyo mbonera cy’Umujyi,
Ø Imihanda iri gufasha gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’Umujyi,
Ø Kubera amatara aboneshereza umujyi yashyizwe ku mihanda (Public light), byatumye amasaha y’akazi yiyongera ndetse birushaho kongera ubwiza bw’umujyi
IMIHANDA Y’AMABUYE ACONZE
Mu rwego rw’igeragezwa ryo kubaka imihanda hakoreshejwe amabuye aconze, mu Mujyi wa Musanze hari kubakwa umuhanda wa Motel Nyamagumba-Auberge Ikaze-Karisimbi ufite uburebure bwa 2.380km
Imihanda y’itaka yasanwe (Imihanda ya Leta n’iy’Akarere urwego rwa 1
No | UMUHANDA | UBUREBURE (Km) | IMIRENGE UNYURAMO |
1 | Busogo-Rwinzovu-Kinigi | 18.2km | Busogo, Gataraga, Shingiro na Kinigi |
2 | Nyakinama-Kinkware-Vunga | 1.7km | Nkotsi |
3 | Gicuma-Cyabingo | 2.4km | Rwaza |
4 | Rwasirizo-Rugeshi | 9 Km | Nkotsi |
5 | Sonrise-Cyuve-Gasiza-Chez Binyavanga | 7.2Km | Cyuve na Nyange |
6 | Gataraga-Shingiro | 8.6km | Shingiro |
7 | Musanze-Nyabitsinde | 11.4km | Musanze |
8 | Ruvunda-Kitabura-Muko | 13.1km | Kimonyi na Muko |
| Kiryi-Remera-Kivuruga | 21.2km | Gacaca, Remera na Gashaki |
| Gahunga-Kinigi
| 12.8km
| Nyange na Kinigi
|
Hanubatswe bimwe ni biraro:
- Ikiraro cya Regina Pacis mu Kizungu ku mwuzi wa Rwebeya cyubatswe ku nkunga ya GoR/LODA
- Ikiraro cyubatswe ku muhanda wa Nyamagumba-Auberge-Karisimbi ku mwuzi wa Rwebeya
- Ikiraro cya Muhe ku muhanda wa Nyamagumba-Auberge-Karisimbi cyubatswe n’abaturage ku nkunga y’Akarere
- Ibiraro byubatswe kuri imwe mu mihanda y’itaka yakozwe (Ndabanyurahe-Gasiza-Kanyereza: Hubatsweho ibiraro bine (Rwebeya, Nyabutoshwa, Cyuve na Kuzi)
Bimwe mubyo iyi mihanda imariye abaturage:
Ø Gufasha no korohereza abaturage kubona uko bageza ku buryo bworoshye inyongeramusaruro mu mirima no kugeza umusaruro wabo ku masoko,
Ø Imihanda yagiye ituma igiciro cy’ubwikorezi n’urugendo kigabanuka mu gace inyuramo,
Ø Kongera no koroshya imigenderanire n’ubuhahirane hagati y’ibice bitandukanye by’Icyaro n’Umujyi,
Ø Kwihutisha iterambere ry’icyaro, cyane cyane kuri Santeri z’ubucuruzi imihanda inyuraho.
II. AMASHANYARAZI
· Mu rwego rwo gukwirakwiza no kwegereza abaturage Ibikorwa Remezo by’Amashanyarazi, Akarere ka Musanze ku bufatanye n’abaturage n’abandi bafatanyabikorwa (Guverinoma y’u Rwanda na REG) hubatswe imiyoboro itandukanye y’amashanyarazi (Moyenne tension na Basse tension: Shingiro-Musanze, Bisate-Kinigi-Gasiza, Ligne ijya Gashaki, Ligne Rwaza…),
· Kubera iyi mpamvu, byatumye abaturage bakoresha amashanyarazi bava ku ijanisha rya 18.6% =(14,529/78,023) ry’ingo mu mwaka wa 2010 bagera kuri 29%= (24.127/84.275)
· Imirenge yose uko ari 15 y’Akarere ka Musanze igeramo amashanyarazi
Ingaruka nziza zo gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi
• Imirenge yose igize Akarere ka Musanze yagezweho n’amashanyarazi, bityo byagize ingaruka nziza mu kwihutisha serivisi zihabwa abaturage kubwo gukoresha ikoranabuhanga,
• Byongereye iterambere rya Santeri z’ubucuruzi ari nako hagiye habaho abantu bashya bihangiye imirimo (Kogosha, inganda nto zikora imikati, gusudira n’ibindi);
• Abana b’abanyeshuri babonye uburyo bwiza bwo kwigira mu rugo ndetse n’amasaha yo kwiga ariyongera, cyane ko muri gahunda ya Leta ya 9&12YBE abanyeshuri biga bataha mu rugo;
• Amafaranga yakoreshwaga mu ngo bagura Peteroli,Buji n’inkwi byo kumurika no gutekesha byaragabanutse ugereranyije n’amafaranga bishyura umuriro
III. AMAZI ISUKU N’ISUKURA
Ishusho rusange y’Akarere mu bijyanye no kwegereza Abaturage Ibikorwa Remezo by’Amazi Meza
• Ingo zifite amazi meza mu cyaro ni 89% (327.758/368.267)
• Ingo zikoresha amazi meza mu Mujyi ni 92% (346.170/368.267)
BIMWE MU BIKORWA BY’INGENZI BYAKOZWE MU MYAKA 5 ISHIZE
No | Ibyakozwe | Umubare |
1 | Abaturage begerejwe amazi meza ku miyoboro mishyashya | 102,392 |
2 | Abaturage begerejwe amazi meza ku miyoboro yasanwe ikanongerwa | 70,920 |
3 | Amashuri yahawe amazi | 82/103 |
4 | Ibigo nderabuzima bifite amazi | 16/16 |
5 | Ibigo byahawe ibigega bifata amazi y’imvura | 82/103 |
6 | Ibigo nderabuzima byahawe ibigega bifata amazi y’imvura | 11 |
7 | Ingo zifite ubwiherero bwujuje ibyangombwa | 30,392/84,756 |
8 | Amashuri yubakiwe ubwiherero bugezweho | 62 |
9 | Ibigo nderabuzima byubakiwe ubwiherero bugezweho | 13 |
10 | Ibigo nderabuzima byubakiwe incinerators | 13 |
11 | Umubare w’abantu bahuguwe ku isuku n’isukura | 5,402 |