ITORORE MU KARERE KA KICUKIRO

Akarere ka Kicukiro ni kamwe mu turere tugize u Rwanda kakaba gaherereye mu Mujyi wa Kigali, gafite Imirenge 10, utugali 41 n’Imidugudu 327. Kimwe n’utundi Turere Akarere ka Kicukiro gafite Umutwe w’Intore witwa IMBANZARUGAMBA ukagira ikivugo cy’Ubutore k’imparirwagutebuka mw’iterambere mu ntore tukaba abambere” ariko buri Murenge ufite izina ry’ Isibo ndetse n’ikivugo cy’ubutore.

 

Mu rwego rwoguhindura imyumvire y’Abanyarwanda batuye Akarere ka Kicukiro hagamijwe kwihutisha iterambere hashyizwe imbaraga mu gutangira gutoza Abanyarwanda mu byiciro bitandukanye batozwa Indangagaciro na Kirazira z’Umuco nyarwanda, hakaba haranatangijwe Itorero ku rwego rw’Umudugudu, mu mashuri ndetse hanakurikiranwa byumwihariko Intore z’Abanyeshuri barangije Amashuri atandatu yisumbuye.

 

Turishimira umusaruro wagezweho n’Intore mu byiciro bitandukanye, twavuga nko mu mibereho myiza Intore z’Abajyanama b'Ubuzima bafashe iyambere mu gukangurira Abanyarwanda gahunda z’Ubwisungane mu kwivuza, kuboneza urubyaro, isuku n’ibindi.

Turishimira umusaruro w’Intore za CPC’s (IMBANZABIGWI) mu kubumbatira umutekano w’Abanyarwanda, mu mitangire myiza ya serivisi turashimira cyane Intore z’abayobozi b’inzego z’ibanze.

 

By’umwihariko turashimira ubwitange bw’Intore zo ku Rugerero cyane cyane Izatojwe mu mwaka wa 2012-2013 kuko zagaragaje ubwitange buhebuje,ibikorwa bakoze byabahesheje ishema, bo n’imiryango yabo kandi agaciro bambitse igihugu cyacu ntikazibagirana.

 

Reka dushimire Leta y’Ubumwe bw’Anyarwanda yo yatekereje kugarura Itorero ry’Igihugu nk’umuti uzihutisha guhindura imyumvire hagamijwe kwihutihsa iterambere.Ntitwasoza tudashimiye abafatanyabikorwa batandukanye, inzego z’umutekano, abatoza, n’abandi bose  ku nkunga baduteye yaba iyi ibitekerezo cyangwa iyibikoresho yatumye dushobora gushyira mu bikorwa uko bikwiye gahunda y’Itorero ry’igihugu.Turashimira kandi intore zose uruhare zagaragaje mu kwihutisha iterambere, by’umwihariko turashimira komite z’intore uruhare rwazo muguhuza ibikorwa.