Intangiriro

Ibi ni ibisabanuro bigufi birebana n’amahoro yakirwa n’inzego zibanze nkuko biteganywa, iteka rya Perezida N°25/01 ryo kuwa 09/07/2012, rishyiraho urutonde kandi rigena ibipimo ntarengwa by’amahoro n’andi mafaranga yakirwa n’inzego z’ibanze.

 

1.   Amahoro

1.1  Amahoro yakwa ku bukode bw’ubutaka

1.2  Amahoro yakwa kuri serivisi z’ubutaka (ibibanza)

1.3  Amahoro yakwa ku mirimo y’ubutegesti yerekeranye n’umutungo utimukanwa.

1.4  Amahoro ku isuku rusange

1.5  Amahoro ku byapa byamamaza iminara y’itumanaho na banderole.

 

1.1 Amahoro yakwa ku bukode bw’ubutaka

Amahoro yakwa k’ubukode bw’ubutaka ubwo aribwo bwose ariko hakurikijwe icyo bwagenewe gukoreshwa, ayo mahoro mu karere ka kicukiro, ibipimo byayo byigwa kandi bikemezwa n’Inama Njyanama y’Akarere.

Ibyo bipimo byemezwa hashingiye ku miterere y’aho ubwo butaka buherereye ndetse n’ibikorwa remezo bihari. Ayo mahoro kandi ashyirwaho hagendewe  ku rwego rw’Imidugudu y’Akarere. Ayo mahoro yishyurwa buri mwaka agahera taliki ya mbere  (01) y’ukwezi kwa mbere (01) k’umwaka wishyurirwa akageza taliki ya 31 Ukuboza (12) k’umwaka wishyurirwa.

Hashingiwe ku masezerano y’imikoranire hagati y’Akarere ka kicukiro na RRA yo kuwa 23/07/2015, avugako Imisoro n’amahoro by’Akarere bizajya byakirwa na RRA maze amafaranga yinjiye akoherezwa kuri konti y’Akarere, bityo ubu abasora bakeneye ubufasha mu imenyekanisha bagana ahari ibiro bya RRA mu karere biri aha hakurikira ku murenge wa Nyarugunga; ku Karere ka Kicukiro no ku murenge wa Gikondo, mu kwishyura hakoreshwaikoranabuhanga ryabugenewe aho buri wese yinjira ku rubuga rwa RRA arirwo www.rra.gov.rw  Muburyo bwo gukomeza kunoza serivisi zo kwishyura kandi, uwishyura amahoro y’ubukode bw’ubutaka byarorohejwe kuburyo ashobora no kubikorera kuri telefoni ye igendanwa byose akoresheje gusa*800# ubundi ugakurikiza ibyanditse. Nyuma y’Imenyekanisha uhabwa inimero ibigaragaza ndetse iyo numero niyo witwaza ujya kwishyura bitewe naho wahisemo mu imenyekanisha ryawe.

Usora wamaze kubona numero yo kwishyuriraho ashobora kwishyura akoresheje uburyo bukurikira

Bank; Mobile Money cyangwa Mobicash

1.2 Amahoro yakwa kuri serivisi z’ubutaka (ibibanza)

Amahoro yakwa kuri serivisi z’ubutaka arizo: Ihererekanya ry’Umutungo no Kwandikisha ubutaka

1.3             Amahoro yakwa ku mirimo y’ubutegesti yerekeranye n’umutungo utimukanwa.

Amahoro yakwa ku mirimo y’ubutegesti yerekeranye n’umutungo utimukanwa ni Gushyira umukono kunyandiko z’ubutaka, Gutanga impushya zo kubaka, Gutanga impushya za burundu, ingwate n’ibindi

·      Ibihano

      Igihe amahoro atishyuwe cyangwa yakarerewe, usora ahanishwa ihazabu ingana n’icumi ku ijana (10%) by’amafaranga yagombaga kwishyura hiyongereyeho inyungu z’ubukererwe zingana na 1,5% kuri buri kwezi kw’ubucyererwe.

1.4 Amahoro ku isuku rusange

Ibikorwa by’isuku rusange mu karere hose bikorwa hifashishujwe amafaranga akomoka ku mahoro yakwa isuku. Amahoro y’isuku yishyurwa ni amafaranga ari hagati y’ibihumbi bitatu (3,000frw) n’ibihumbi cumi (10,000frw) ku kwezi.

 

1.5 Amahoro ku byapa byamamaza iminara, itumanahona banderole.

Icyapa cyishyuzwa amafaranga amafaranga atarenze 20,000fr kuri metero kare ku mwaka;  gushinga icyapa cyamamaza, Umunara cyangwa banderole babisabira uburenganzira ku buyobozi bw’Akarere. Umunara wishyuzwa 2000f/m y’uburerebure, Banderole, yishyuzwa amafaranga atarenze 10,000fre ku munsi;Ibyapa byamamaza ku buryo bwa elekitroniki byishyura amafaranga 60,000frw ku mwaka. (Aya mahoro yose yishyurwa rimwe mu mwaka)

IBIHANO 

Iyo nyiri kibanza kiri mu bukode atishyuye amahoro buri mwaka wishyurirwa yishyura ubukode hiyongeraho inyungu z’ubukererwe zingana na 10% ku gaciro ku bukode bwa buri mwaka hiyongereyeho 1.5%  kuri buri kwezi k’ubukererwe.

Aho imisoro n’amahoro byishyurirwa

Nyuma yo gukora imenyekanisha (Declaration) ukoresheje murandasi cyangwa interneti uhabwa umubare (Token Number) ukawujyana muri  banki kuri konti za RRA –Kicukiro District,  zikurikira:

ECOBANK RRA //  0019103808075504

B KIGALI    RRA //         040-0636204-14

B. POPULAIRE RRA  //    407213096411

I&M BANK: RRA// 0001050455690165

EQUITY BANK:  RRA //    400220043007

Ku bindi bisobanuro birebana n’ibikubiye muri akagatabo wakwegera ibiro bya RRA bishinzwe kwakira imisoro n’amahoro biherereye aha hakurikira:

ü  Ku biro by’Akarere ka Kicukiro (Headoffice)                      0788356869

ü  Ku murenge wa Nyarugunga                                                       0788641511

ü  Ku murenge wa Gikondo                                                               0788527971

KANDA HANO USURE URUBUGA RW'IKIGO CY'IGIHUGU CY'IMISORO N'AMAHORO UBONE AMAKURU MENSHI YEREKEYE IMISORO MU RWANDA

KANDA HANO USURE URUBUGA IREMBO RWISHYURIRWAHO SERIVISI N'ANDI MAHORO

KANDA HANO USOME URWUNGE RW'AMATEGEKO Y'IMISORO AKORESHWA MU RWANDA