Abunzi
1. Komite y’abunzi
Komite y’Abunzi ni urwego rushinzwe kunga ababuranyi igihe cyose mbere y’uko bashyikirizwa inkiko zifite ububasha bwo kuburanisha ibirego biri mu bubasha bwa Komite y’abunzi.
Umurimo w’abagize Komite y’Abunzi ni umurimo w’ubwitange udahemberwa.
Ku rwego rw’Akagari kimwe no ku rw’Umurenge, Komite y’Abunzi igizwe n’abantu barindwi (7) b’inyangamugayo, bose bagomba kuba batuye mu Kagari no mu Murenge, bitewe n’urwego barimo, kandi bazwiho bushobozi bwo kunga.
Abagize Komite y’Abunzi batorwa n’Inama Njyanama y’Akagari cyangwa y’Umurenge, bitewe n’urwego barimo, mu bantu batari abakozi bo mu nzego z’ibanze cyangwa se z’ubutabera. Batorerwa igihe cy’imyaka itanu (5) gishobora kongerwa.
Abagize Komite y’Abunzi bagomba kuba barimo nibura mirongo itatu ku ijana (30%) b’abagore.
Ku bisobanuro birambuye soma Itegeko N0 37/2016 of 08/09/2016 rigena imiterere, ifasi, ububasha n’imikorere bya Komite y’abunzi
KANDA HANO UBONE URUTONDE RW’ABUNZI BOSE B’AKARERE KA KICUKIRO NA TELEFONI ZABO
KANDA HANO UREBE IMINSI N'AMASAHA ABUNZI B'AKARERE KA KICUKIRO BATERANIRAHO
Minisiteri y’Ubutabera yashyizeho ibiro bitanga ubufasha mu by’amategeko (bizwi ku izina rya MAJ) bikorera muri buri Karere kose k’Igihugu. Ibi biro bikoreramo abanyamategeko batatu (3) bafasha abaturage babagira inama ku buntu, mu bibazo bahura nabyo bijyanye n’amategeko muri rusange.
Inshingano z’ingenzi za MAJ ni:
- Kugira inama abaturage mu bibazo bijyanye n’amategeko bahura nabyo;
- Kumenyekanisha amategeko n’amabwiriza bisohoka mu Igazeti ya Leta;
- Kugira inama by’umwihariko Abunzi mu bijyanye n’imikorere no ku mategeko bakunze gukoresha, bakagenzura kandi bagakurikirana ibikorwa byabo;
- Guhuza ibikorwa byo kurangiza imanza no kurangiriza imanza abatishoboye;
- Gutanga ubufasha mu by’amategeko no kunganira abatishoboye mu nkiko;
- Gukemura ibibazo byose birebana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina;
- Gufasha abaturage bafitanye amakimbirane biciye mu kubunga hagati yabo ubwabo cg kubahuza n’urundi rwego rubifitiye ububasha.
Niba wifuza ubujyanama cyangwa ubundi bufasha bwose mu bijyanye n’amategeko, gana ibiro bya MAJ bikorera ku cyicaro cy’Akarere ka Kicukiro bikora iminsi yose y’akazi.
Aba bakozi babishinzwe biteguye kukwakira:
1. KANIMBA NIBIZI Nadia Bell: Umuhuzabikorwa wa MAJ/Kicukiro , akaba ashinzwe by’umwihariko kunganira abatishoboye mu nkiko;
Telephone: 0788447954
Email: nadia.kanimba@minijust.gov.rw
2. UWIMANA Esther: umukozi ushinzwe kurangiza imanza z’abatishoboye;
Telephone : 0788472878
Email: esther.uwimana@minijust.gov.rw
3. GASIBIREGE Josephine: umukozi ushinzwe Abunzi no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina;
Telephone: 07885302781,
Email: jose.gasibirege@minijust.gov.rw.
3. INKIKO ZO MU KARERE KA KICUKIRO N’AHO ZIHEREREYE
IZINA RY’URUKUKIKO | UMURENGE | AKAGARI | UMUDUGUDU |
Urukiko rwibanze rwa Kagarama | Kagarama | Rukatsa | Taba |
Urukiko rwibanze rwa Nyarugunga | Nyarugunga | Kamashashi | Mulindi |
Icyitonderwa: Abaturage b’Umurenge wa Masaka bo bagana urukiko rw’ibanze rwa Rusororo rwubatse mu Murenge wa Rusororo mu Kagali ka Nyagahinga mu Karere ka Gasabo
Kanda hano ubone urutonde rw’inkiko zose mu Rwanda
Kanda hano usure urubuga rw’ubushinjacyaha bukuru
Kanda hano usure urubuga rw’Urukiko rw’Ikirenga
IBINDI WASOMA:
Itegeko Nshinga rya Republika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015
Itegeko ngenga rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana
Itegeko rigena imitunganyirize n’imikorere y’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage
Itegeko rigenga abantu n’umuryango
KANDA HANO usome andi mategeko n'amateka menshi