IMIBEREHO MYIZA

Ibikorwa by'imibereho myiza mu Karere ka Kicukiro byibanda kuri ibi bikurikira:

ü   Gushyiraho gahunda yo gufasha ibyiciro bitandukanye by’abatishoboye, gukurikirana uko ishyirwa mu bikorwa no kubikorera raporo;

ü    Gushyiraho gahunda yo gutoranya abatishoboye no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo;

ü    Gukora ubuvugizi ku batishoboye ku bafatanyabikorwa batandukanye mu rwego rwo guhindura imibereho yabo;

üKugenzura uburyo abatishoboye batoranywa mu baturage hakurikijwe amabwiriza yashyizweho;

ü Gutegura no gukurikirana gahunda z’uburyo abatishoboye bakangurirwa kubitsa no kwizigamira ku bashoboye gukora;

ü   Gutegura no gukurikirana gahunda y’ubuvugizi bigamije guteza imbere abatishoboye;

ü    Gutegura ibikorwa bizakorerwa abantu bafite ubumuga;

ü  Kureba niba abafite ubumuga binjizwa muri gahunda za Leta n’izab’ikorera.

ü     Gukurikirana  itangwa rya serivisi ku bantu bafite ubumuga ;

ü     Gukurikirana ibikorwa bya VUP mu Karere

BIMWE MU BYAKOZWE MU MIBEREHO MYIZA

Mu mwaka wa 2010-2011, hubatswe inzu 25 z’imiryango itishoboye harimo imiryango 10 y’abahejwe n’amateka, izindi zituzwamo abatishoboye barokotse jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’abandi batishoboye basanzwe, inzu 7 zubatswe i Masaka mu Kagari ka Rusheshe naho 18 zubakwa i Gahanga mu Kagari ka Murinja.

*      2011-2012 hubatswe inzu 25 z’abatishobye zubatswe i Gahanga na Masaka ndetse zinatuzwamo abaturage ,

*      2012-2013 hubatswe inzu 20 z’abatishoboye barokotse jenoside yakorewe abatutsi zubatswe mu Murenge wa Masaka Akagari ka Rusheshe, hubatswe kandi inzu 27 z’abasezerewe mu ngabo bafite ubumuga;

*      Abatishoboye barokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bafashijwe kwiteza imbere bahabwa inkunga yo gukora imishinga iciriritse ibyara inyungu, hakaba haratewe inkunga amatsinda 17 mu Mirenge yose, buri Murenge ukaba warahawe gukora amatsinda buri Murenge ukaba warahawe amafaranga miriyoni ebyiri (2,000,000 Frw ) yo gushyira mu bikorwa iyo mishinga.

*      Imiryango itishoboye 22 y’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi yorojwe inka 22;

*      Mu mwaka w’ingengo y’imari 2013-2014 hubatswe inzu 72, harimo inzu 30 z’abatishoboye barokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 n'inzu 42 zatujwemo abanyarwanda birukanywe muri Tanzania. izo nzu  zubatswe mu Kagari ka Rusheshe mu Murenge wa Masaka

Itsinda ry’abahejwe n’amateka mu Murenge wa Masaka ryatewe inkunga yo gukora ifuru ya kijyambere (3,600,000 Frw), n’urubyiruko rurihirwa imyuga (batanu).

Mu mwaka wa 2014-2015, hubatswe inzu 20 harimo 10 z’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi n’izindi z’abatishoboye basanzwezikaba zarashyikirijwe abo zubakiwe ku italiki ya 30/09/2015. iyi miryango 20 yahawe ibikoresho bigizwe n’intebe na matela bifite agaciro ka miriyoni ebyiri n’ibihumbi magana atandatu na mirongo ine (2,250,000 Frw).

Kugeza ubu :

Abemejwe batishoboye bacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi bahabwa DS/amafaranga atuma babasha kubaho ni Imiryango 603

Abemejwe muri VUP kuri DS bahabwa amafaranga yo kubatunga kubera ko badashobora gukora ni 1017

Mu mirimo y’amaboka ( VUP Public Works) abantu 645 bahawe akazi mu Mirenge ya Gatenga, Kanombe, Masaka na Nyarugungahttp://197.243.22.137/kicukiro/ ihabwa abantu batishoboye bari mu cyiciro cya 2 cy’ubudehe ariko bashoboye gukora bagafashwa kubona akazi.

Imishinga y’ubudehe : buri mwaka ku bufatanye na Loda haterwa inkunga umushinga umwe kuri buri mudugudu ndetse hagatoranywa n’umuturage utishoboye kuri buri mudugudu uterwa inkunga y’ibihumbi 60000frw.

Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 batishoboye bamaze kubakirwa mu rwego rwo kubafasha gutura heza kandi neza ni 590

Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 batishoboye basigaye bari ku rutonde rw’abamejwe bagomba kubakirwa batarabona amacumbi ni 12

Abandi baturage batishoboye bakeneye amacumbi hakaba hakirimo kwegeranya ubushobozi ngo nabo bazatuzweni 84