Ubuhinzi

Serivisi y'ubuhinzi mu Karere ka Kicukiro ibarizwa mw' ishami ry’ubuhinzi n’Umutungo Kamere ritangirwamo serivisi z’ingenzi zigera kuri enye arizo:

Ø  Serivisi y’Ubuhinzi,

Ø  Serivisi y’Ubworozi,

Ø  Serivisi y’Amashyamba n’Umutungo Kamere,

      Ø  Serivisi y’Ibidukikije.

Ubuhinzi mu Karere ka Kicukiro bukorerwa cyane cyane mu Mirenge igifite icyaro kinini ariyo Masaka, Gahanga, Kanombe, Nyarugunga, Gatenga na Kigarama. Ibihingwa by’ingenzi byibandwaho mu Katrere ka Kicukiro ni Ibigori, Ibishyimbo, Soya, Imboga n’Imbuto. Hari kandi ubuhinzi bw’urutoki mu Murenge wa Masaka.

Ubuhinzi bw’Imboga bukorerwa cyane cyane mu bishanga byatunganyijwe aho Akarere kagiranye amasezerano n’abahinzi ajyanye no kubibyaza umusaruro hahingwa imboga mu rwego rwo guhaza amasoko y’imbere mu Gihugu ndetse no kohereza ku masoko yo hanze y’Igihugu. Ubuso bw’ibishanga bihingwamo imboga ni hegitari 240.

Mu rwego rwo gufasha abahinzi bahinga imboga, hatanzwe imashini zuhira ku buso buto zigera kuri 13 mu Mirenge ya Gahanga, Niboye na Nyarugunga.

Muri gahunda zo guteza imbere ubuhinzi zigamije kwihutisha gahunda zo kongera umusaruro hagamijwe kugera ku ntego za EDPRS, Gahunda yo kurwanya ubukene no guteza imbere ubukungu mu Mirenge ikorerwamo ubuhinzi hakozwe iyamamazabuhinzi rigamije gukangurira abahinzi guhinga igihingwa kimwe ku buso bunini hongerwa umusaruro uturuka ku buhinzi.

Ibyo bikaba byarakozwe na none murwego rwo kurwanya ubukene hazamurwa imibereho y’abaturage.

Ibihingwa byibanzweho mu myaka itanu ni ibigori, ibishyimbo,soya, imboga, kuvugururaurutoki,guteraibiti by’imbuto ziribwabikaba byaranahinzwe hakoreshejwe amafumbire mvaruganda n’imborera.

Serivisi zitangirwa muri serivisi y'ubworozi:

-          Gutanga inama ku buhinzi bwa kijyambere,

-          Gufasha abahinzi kubona inyongeramusaruro,

-      Gufasha abahinzi kubona ibikoresho byifashishwa mu buhinzi byunganiwe,

-          Gufasha abahinzi kumenya ibiciro ku masoko no kubahuza n’abaguzi,

-          Kuvura ibihingwa,

Kanda ahakurikira urebe Amategeko, amateka n’amabwiriza arebana n’Ubuhinzi

 Amabwiriza ajyanye no guhuza ubutaka

 Amabwiriza ajyanye no kuhira ubutaka

 Gahunda y’ inyongeramusaruro   

 Itegeko ry’Ubuzima bw’ibihingwa

Amasezerano y'imikoreshereze y'ibishanga

Ku bindi bijyanye n'Ubuhinzi wakanda ahakurikira ugasura imbuga z' ibigo by' Ubuhinzi:

MINAGRI

RAB  

NAEB