Umuco:

Akarere ka Kicukiro mu kwimakaza umuco Nyarwanda gakora ibikorwa bitandukanye birimo ; gutegura no gushyira mu bikorwa amarushanwa ndangamuco, kwizihiza umunsi w’Intwali, kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, kubaka no gusana Inzibutso za Jenoside.

Mu rwego rwo guteza imbere Umuco Nyarwanda, Akarere ka Kicukiro gategura amarushanwa ndangamuco cyane cyane mu rubyiruko kugira ngo umuco nywarwanda wimakazwe mu rubyiruko.

Kwizihiza Umunsi w’Intwari ni igikorwa kiba buri mwaka mu rwego rwo kuzirikana ibikorwa byakozwe n’Itwari z’Igihugu cyacu.

Buri mwaka hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bikabera ku rwego rw’Imidugudu ariko ku rwego rw’Akarere bibera ku Rwibutso rwa Nyanza.

INZIBUTSO ZIRI MU KARERE KA KICUKIRO NI :

Ø  Urwibutso rw Nyanza rushyinguwemo Imibiri irenga ibihumbi cumi na kimwe y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.Rukaba ruherereye mu Murenge wa Kagarama,Akagari ka Rukatsa.

Ø  Urwibutso rwa Rebero rushyinguwe Abanyapolitiki bazize Jenose yakorewe Abatutsi yo mu 1994.Ruherereye mu murenge wa Kigarama,Akagari ka Nyarurama.

Ø  Urwibutso rwa Gikondo narwo rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside mu 1994.

Ø  Hari kandi izindi Mva zishyinguyemo Abazize Jenoside harimo Imva ziherereye mu murenge wa Gahanga mu Kagari ka Nunga,Umurenge wa Gahanga,Imva iherereye mu Kagari ka Karembure,Umurenge wa Gahanga,Hari indi mva nayo iherereye kwa Padiri muri Gahanga nayo ishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

 

Siporo

Akarere ka Kicukiro gateza imbere imikino ngororamubiri hategurwa amarushanwa atandukanye.

Mu mikono hakorwa ibi bikurikira:

AMARUSHANWA YA EALASCA ABA NGARUKAMWAKA: Ahuza Imijyi y’ibihugu by’Afurika mu mikino yose hagamijwe ubusabane mu mikino yose (Football,Basketball,Volleyball,Netball,Imbyino gakondo n’iyindi….),Akarere ka Kicukio kakaba gahagararirwa muri ayo marushanwa n’ikipe ya Bastball y’abagabo ndetse Akarere kakaba kamaze gutwara ibikombe kuva ayo marushanwa yatangira kubaho.

AMARUSHANWA YA MAYOR’S CUP 2017, Aya marushanwa ahuza Abakozi b’uturere tw’Umujyi n’ab’Umujyi wa Kigali mu mikino itabdukanye irimo umupira w’amaguru, imikino y’amaboko ndetse no koga. Aya marushanwa akaba ari ngarukamwaka.

AMARUSHANWA Y’UMURENGE KAGAME CUP, Amarushanwa aba buri mwaka, akaba ahuza Imirenge y’Uturere twose tw’Igihugu, akaba agamije guhuza abanyarwanda no gusabana.

SIPORO RUSANGE: Mu rwego rwo gushishikariza abanyarwanda kugira ubuzima buzira umuze binyuze muri Siporo, mu Karere ka Kicukiro hakorwa Siporo rusange ku rwego rw’ Umurenge ndetse no kurwego rw’ Umujyi muri gahunda yitwa CAR FREE DAY.

IBIBUGA

Mu Karere ka Kicukiro haba ibibuga birandukanye by’imikino itandukanye , ibyo bibuga n’ibi bikurikira:

Ø Ibibuga biherereye muri IPRC/KIGALI birimo icy’umupira w’amaguru,Imikino y’Amaboko ndetse na Cricket.

Ø  Ibibuga biherereye mu murenge wa Gatenga ahitwa kwa Carlos n’aho hakaba icy’umupira w’amaguru,Imikino y’amaboko.

Ø  Hari n’ibindi nibuga cyane cyane iby’umupira w’amaguru hirya no hino mu mirenge gusa bikaba biragera mu tugari tugize Akarere ka Kicukiro kose.