Amashyamba n’umutungo kamere

Mu Karere ka Kicukiro hagaragara amashyamba cyane cyane ku misozi miremire nka Rebero, ikora ku mirenge ya Kigarama, Gikondo na Gatenga ndetse na Nyanza mu Murenge wa Kagarama. Ubuso buteyeho amashyamba mu Karere ka Kicukiro bungana na hegitari 1504. Muri aya mashyamba harimo aya Leta abarirwa ku buso bungana na hegitari

233 ndetse n’amashyamba y’abantu ku giti cyabo angina na hegitari 1271. Ibiti bivangwa n’imyaka byatewe mu mirima ikorerwamo ubuhinzi ndetse hakaba hari n’ibiti bitewe mu ngo z’abaturage. Ku mihanda iri mu Karere cyane cyane iya Kaburimbo hatewe ibiti by’imitako mu rwego rwo kongera isuku no kubungabunga ibidukikije. 

Serivisi zitangirwa mu ishami ry’ubworozi:

-          Gutanga impushya zo gusarura amashyamba no gutwara ibiti

-          Gutanga impushya z’ubucukuzi.

Ifishi zo gusaba impushya, kanda ahakurikira:

Uruhushya rwo gusarura amashyamba

Uruhushya rwo gutwara ibiti, amakara , inkwi n’imbaho