Mu Karere ka Kicukiro hatangwa serivisi zijyanye n’ubuka ndetse n’imyubakire. Ibi bikaba bikorwa hubahirizwa ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali. Serivisi zitangwa ni izi zikurikira:

   Ø  Impushya zo kubaka inzu yo guturamo.

   Ø  Kongera igihe cy’ impushya zo kubaka.

                  Ø Impushya zo gukorera mu nyubako nshya.

         Ø  Impushya zo gusana, kuvugurura no kongera inyubako.

Ø  Guhuza no Gukurikirana itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’ibikorwaremezo ( Imihanda, Ibiraro,Ruhurura,……….)

Ø  Guhuza no Gukurikirana  Isanwa n’ibungwabungwa ry’ibikorwaremezo byamaze kubakwa.

Ø  Gufasha ishami rishinzwe gutanga amasoko mu itegurwa ry’amasoko ajyanye n’ibikorwaremezo;

Ø  Guhuza no Gukurikirana itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’inyubako za Leta.

Ø  Gusana no gukurikirana inyubako za Leta .

Ø  Gukurikirana ibijyanye n’amazi n’amashanyarazi mu Karere.

Ø  Gukora Igenzura ku nyubako za Leta  ( Public Building inspection).

Ø  Gukora Igenzura ku nyubako z’abaturage baba bahawe ibyangombwa byo kubaka harebwa ko bakurikiza ibyo baba bahawe.

Ø  Gusana no gukurikirana inyubako za Leta .

Ø  Gukurikirana ibijyanye n’amazi n’amashanyarazi mu Karere.

Ø  Gukora Igenzura ku nyubako za Leta  ( Public Building inspection).

Ø  Gukora Igenzura ku nyubako z’abaturage baba bahawe ibyangombwa byo kubaka harebwa ko bakurikiza ibyo baba bahawe.

Ø  Gukemura amakimbirane ku butaka.

 Abasaba serivisi zijyanye n’Ubutaka mu Karere buzuza fishi zijyanye na serivisi basaba. Munsi hari ibisobanuro bya buri fishi yuzuzwa mu gusaba serivisi:

IFISHI

IZINA RY'IFISHI

IGIHE IKORESHWA

1

Inyandiko isaba kugabanyamo ibice ikibanza/isambu

Iyi fishi yuzuzwa mu gihe umuturage asaba kugabanya ubutaka mo kabiri cg inshuro zingana na fiche cadastrale yakoresheje

2

Inyandiko isaba guhuza ubutaka

Iyi fishi yuzuzwa n'ushaka guhuza amasambu cyangwa ibibanza, afite ibyangombwa bimwanditseho kandi ahuje icyo ubutaka bwagenewe gukoreshwa

3

Inyandiko isaba gukosora imbibi cyangwa ubuso bw’ubutaka

Iyi fishi yuzuzwa mu gihe umuturage asaba ko akosorerwa ubuso cga imbibi byahawe ubutaka bwe mu gihe cy'iyandikisha rusange ry'ubutaka

4

Inyandiko isaba ihererekanya ry’uburenganzira ku butaka rishingiye ku bugure

Iyi fishi ikoreshwa mu gihe habayeho ihererekanya ry'ubutaka rishingiye ku masezerano y'ubugure ry'ubutaka

5

Inyandiko isaba ihererekanya ry’uburenganzira ku butaka rishingiye ku cyemezo cy’urukiko

Iyi fishi ikoreshwa mu gihe ihererekanya ryategestwe n'Urukiko (urugero: nk'iyo umuturage yaguze n'umuntu akitaba Imana batashoboye gukora amasezerano y'ubugure, cg iyo uwagurishije yanze gukoresha ihererekanyamutungo-mutation n'ibindi)

6

Inyandiko isaba ihererekanya ry’uburenganzira k’ubutaka rishingiye ku bugure  muri cyamunara

Iyi fishi ikoreshwa iyo umuntu yaguze ubutaka muri cyamunara (iyo cyamunara ishobora kuba yategestwe n'urukiko cg Umwanditsi Mukuru wa RDB

7

Inyandiko isaba ihererekanya ry’uburenganzira k’ubutaka rishingiye ku izungura

Iyi fishi ikoreshwa mu kwandika ubutaka ku bazungura igihe bwari bwanditse ku mubyeyi witabye Imana

8

Inyandiko isaba ihererekanya ry’uburenganzira k’ubutaka rishingiye ku mpano cyangwa umunani

Iyi fishi ikoreshwa igihe habaye amasezerano y'impano cg umunani aho umuntu yegurira ubutaka bwe bumwanditseho undi muntu mu buryo bw'impano

9

Inyandiko isaba ihererekanya ry’uburenganzira ku butaka rishingiye ku igurana

Iyi fishi ikoreshwa iyo abantu bagiye guhererekanya ubutaka bwari bubanditseho mu buryo bw'igurana

10

Inyandiko isaba ihererekanya ry’uburenganzira ku butaka kubera iyimurwa ku mpamvu z’inyungu rusange

Iyi fishi ikoreshwa ikoreshwa mu gihe habaye kwimura abantu kubera impamvu z'inyungu rusange

11

Inyandiko isaba gukura muri rejisitiri y’ubutaka uwo bwanditseho nyuma yo kubwamburwa

Iyi fishi ikoreshwa igihe umuntu atakoresheje ubutaka ngo abubyaze umusaruro mu buryo buteganyijwe n'amategeko akaza kubwamburwa

12

Inyandiko isaba ifatira ry’ubutaka ry’agateganyo

Iyi fishi ikoreshwa igihe umuntu atakoresheje ubutaka ngo abubyaze umusaruro mu buryo buteganyijwe n'amategeko bukabanza gufatirwa mbere yo kubwamburwa

13

Inyandiko isaba gufatira umutungo w’ubutaka kugirango harangizwe imanza (seizure)

Iyi fishi ikoreshwa igihe hari ubutaka bugomba gufatirwa ngo nyirabwo yishyure ibyo abereyemo undi hakurikijwe icyemezo cy'Urukiko kiba cyategetse iryo fatira

14

Inyandiko isaba gutambamira iherekanya ry’ubutaka (caveat)

Iyi fishi ikoreshwa igihe umuntu ashaka gutambamira uburenganzira bwa nyirubutaka kubera inyungu runaka afite kuri uwo mutungo, iryo tambamira riba rishaka kubuza ihererekanya cg igurisha ryaba kuri ubwo butaka mu gihe iryo tambamira ritari ryakurwaho

15

Inyandiko isaba kwandikisha amasezerano yo kwatira ubutaka (sub-lease)

Iyi fishi ikoreshwa igihe hakorwa iyandikisha ry'amasezerano yo kwatira ubutaka

16

Inyandiko isaba uburenganzira ku butaka bw’undi bukomoka ku miterere y’ahantu(servitude)

Iyi fishi ikoreshwa mu gihe hari umuntu urimo gusaba ko uburenganzira afite ku butaka bw'undi muntu bwandikwa (inzira ijya mu butaka bwe igihe nta handi afite ho kunyura-inzira ijya ku iriba igihe iryo riba ari irya kamere, n'ibindi)

17

Inyandiko isaba guhinduza ibyangombwa byatanzwe hashingiwe ku mategeko ya kera hagatangwa ibishingiye ku mategeko mashya

Iyi fishi ikoreshwa mu gihe umuturage ashaka ko ibyangombwa yari yaraha mbere (ni ukuvuga mbere yo kwandikisha ubutaka mu rwego rusange) byaba amasezerano y'ubukode cg impapurompamo z'ubutaka bwite bihindurwa bigasimbuzwa ibishyashya. Kenshi na kenshi ibyo byangombwa ntabwo biba bifite inomero (UPI) nshya y'ubutaka

18

Inyandiko isaba guhindura ubukode burambye bukaba inkondabutaka cyangwa inkondabutaka ngenankomyi

Iyi fishi ikoreshwa mu gihe umuntu ashaka kuva ku masezerano y'ubukode bw'ubutaka ashaka kugura ubutaka na Leta (ubukondabutaka cg titre de propriete or freehold title) cg igihe ashaka kuva mu bukode ashaka kugura ubutaka bwa Leta ariko atararangiza kubaka (conditional freehold title cg title de propriete conditionelle) no mu gihe ashaka kuva ku mpapurompamo ngenankomyi (conditional freehold title cg title de propriete conditionelle) ashaka impapurompamo y'umutungo bwite (full freehold title cg title de pleine propriete)

19

Inyandiko isaba ihererekanya ry’uburenganzira ku mutungo uri mu isangiramutungo ku nyubako (condominium unit)

Iyi fishi ikoreshwa mu gihe nyir'ubutaka ashaka guhinduza amakuru amureba yanditse kucyangombwa cy'ubutaka bitewe n'ibyahindutse mu irangamimerere rye, amazina cg aho abarizwa

20

Inyandiko isaba guhindura amakuru ku ishyirahamwe rifite ubuzima gatozi ryanditse ku butaka

Iyi fishi ikoreshwa mu gihe hari ibyahindutse mu miterere y'ishyirahamwe rifite ubuzima gatozi kandi bigomba kwandikwa ku byangombwa by'ubutaka iryo shyirahamwe ryari ritunze

21

Inyandiko isaba ihererekanya ry’uburenganzira ku mutungo uri mu isangiramutungo ku nyubako (condominium unit)

Iyi fishi ikoreshwa iyo habayeho ihererekanya ku mutungo usangiwe (condominium)

21a

Inyandiko isaba kwandikisha ubutaka ku ishyirahamwe ry’abasangiye uburenganzira mu isangiramutungo ku nyubako (condominium association)

Iyi fishi ikoreshwa mu kwandikisha ubutaka ku ishyirahamwe ryabasangiye uburenganzira mu isangiramutungo

21b

Inyandiko isaba kwandikisha igice cy’inyubako (condominium unit) kiri mu isangiramutungo ku nyubako

Iyi fishi ikoreshwa mu kwandikisha igice cy'inyubako kiri mu isangiramutungo ku nyubako

21c

Inyandiko isaba ihererekanya ry’uburenganzira ry’igice cy’isangiramutungo ku nyubako (condominium unit)

Iyi fishi ikoreshwa mu ihererekanya ry'uburenganzira ry'igice ry'isaranganyamutungo

22

Inyandiko isaba gukosora amakuru muri regisitiri y’ubutaka (amazina yanditse nabi, inimero y’irangamuntu, ...)

Iyi fishi ikoreshwa iyo hari amakosa agaragara ku byangombwa by'ubutaka agomba gukosorwa (urugero: amazina yanditse, numero y'indangamuntu yanditse nabi) icyitonderwa: Iyi fishi itandukanye n'iya 21 kuko yo ireba gukosora ibyanditse nabi bitandukanye no gukosora ibyahindutse

23

Inyandiko isaba iyandikwa ry’amakuru-nyongera (annotation) muri regisitiri y’ubutaka

Iyi fishi ikoreshwa mu gihe hari amakuru y'inyongera cg ibisobanuro bigomba kwandikwa muri regisitiri y'ubutaka byagaragajwe mu cyemezo cy'Urukiko cg cy'Ubuyobozi (urugero: abafitiye Leta imyenda y'imisoroingwate zanditswe muri RDB, amakimbirane yamenyeshejwe n'Ubuyobozi n'ibindi)

24

Inyandiko isaba kwandikisha amasezerano yo kwatira ubutaka (sub-lease)

Iyi fishi ikoreshwa mu gihe umuturage yataye ibyangombwa bye cg byarangiritse ashaka ko bisimbuzwa ibindi bishya

25

Inyandiko isaba iyandikisha ry’ubutaka butabaruwe

Iyi fishi ikoreshwa mu gihe umuturage yacikanywe ntabashe kubaruza ubutaka bwe mu gihe cy'ibarura rusange ry'ubutaka

26

Inyandiko isaba ibyangombwa by’ubutaka bitasohotse kandi ubutaka bwarabaruwe

Iyi fishi ikoreshwa mu gihe umuturage akeneye icyangombwa kitasohotse kandi ubutaka bwe bwarabaruwe

27

Inyandiko isaba guhinduza icyo ubutaka bwagenewe gukoreshwa

 Iyi fishi ikoreshwa mu gihe nyir'ubutaka ashaka guhinduza icyo ubutaka bwagenewe gukoreshwa

28

Inyandiko isaba icyemezo gihamya abanditse ku butaka mu gihe cy’ifatira

Iyi fishi ikoreshwa mu gihe umuntu ashaka kumenya abanditse ku butaka mu gihe cy'ifatira

29

icyemezo  gihamya abazungura mu gihe nta makimbirane bafitanye

Iyi fishi ikoreshwa mu gihe cyo kumenya abazungura nta makimbirane ahari

30

Inyandiko isaba guhabwa ibyangombwa by’ubutaka ku butaka leta yagurishije cyangwa yatanze

Iyi fishi ikoreshwa mu gihe umuturage ashaka ibyangombwa by'ubutaka bwagurishijwe na Leta

31

Inyandiko isaba kwongera cyangwa kuvana abafite uburenganzira ku butaka muri rejisitiri y’ubutaka

Iyi fishi ikoreshwa mu gihe cyo kongera cg kuvana abafite uburenganzira muri regisitiri y'ubutaka

32

Inyandiko isaba gukuraho amakimbirane/guhabwa ibyangombwa byari mu makimbirane mu gihe yakemutse

Iyi fishi ikoreshwa mu gihe ufite uburenganzira ku butaka ashaka icyangombwa cyarimo amakimbirane mu gihe yakemutse

33

icyemezo cy’umutungo w’ubutaka

Iyi fishi ikoreshwa mu gihe umuturage ashaka icyemezo cy'umutungo ari uwe

34

Icyemezo gihamya ko umuntu atafashe ibyangombwa by’ubutaka bya burundu

Iyi fishi ikoreshwa mu gihe ufite uburenganzira ku butaka atafashe ibyangombwa by'ubutaka bya burundu

35

Inyandiko isaba ibyangombwa by’ubutaka byasohotse ariko banyirabyo ntibabitwara mu gihe cy'itangwa ry'ibyangombwa.

Iyi fishi ikoreshwa mu gihe umuntu atafashe ibyangombwa mu gihe byatangwaga ku rwego rw'Akagali. Ibi byangombwa biboneka mu bubiko bw'Ikigo cy'Umutungo Kamere.

Inyangiko ikurikiraho iragaragaza ikiguzi cya buri serivisi y’ubutaka ndetse n’igihe gikenewe kugirango iyo serivisi ibe imaze gutangwa:

Serivisi

Amafaranga

Igihe

Gutanga impushya zo kubaka inzu yo guturamo

 

20000 ubuso bwo kubakaho buri hagati ya sqm0 na sqm 100

40000 ubuso bwo kubakaho buri hagati ya sqm 100 na sqm 200

60000 ubuso bwo kubakaho burengeje sqm 500

Iminsi 30

Kongera igihe cy’ impushya zo kubaka

 

20000 ubuso bwo kubakaho buri hagati ya sqm0 na sqm 100

40000 ubuso bwo kubakaho buri hagati ya sqm 100 na sqm 200

60000 ubuso bwo kubakaho burengeje sqm 500

Iminsi 3

Gutanga impushya zo gukorera mu nyubako nshya

 

Nta mafaranga bisaba

Iminsi 7

Gutanga impushya zo gusana, kuvugurura no kongera inyubako

 

Amafaranga 10000

Iminsi 7

Ibijyanye n'imiturire mu Karere ka kicukiro

Murakaza neza muri serivisi y'Imiturire

 Reba iteka rya Minisitiri