Ubworozi

Ubworozi mu Karere ka Kicukiro bugizwe ahanini n’amatungo manini n’amagufi. Ubworozi bw’inka bukorerwa mu nzuri ziganje cyane mu Mirenge ya Masaka, Gahanga, Kanombe, Niboye na Kagarama, ahandi zikororerwa mu biraro byegeranye n’ingo z’aborozi. Muri gahunda ya Girinka, mu Karere ka Kicukiro hamaze gutangwa inka zigera ku 1610. Umubare munini w’inka ugizwe n’inka z’imvange (Frisonne, Brune suise na jersey).

Mu rwego rwo kuvugurura amaraso hakoreshwa uburyo bwo gutera intanga kun ka zirindishije ndetse n’izarindishijwe hakoreshejwe imisemburo (hormons). Buri mwaka Akarere gakingira izi nka indwara zishobora kubangamira ubuzima bwazo.

 

 Mu bworozi bw’amatungo magufi, mu Karere ka Kicukiro hibandwa cyane cyane ku bworozi bw’ingurube, ihene n’inkoko. 

Serivisi zitangirwa mu ishami ry’ubworozi:

-          Kuvura indwara zitandukanye;

-          Gutanga inama ku bworozi bwa kijyambere;

-       Gufasha aborozi gupimisha indwara z’amatungo yabo ku bufatanye n’ikigo RAB;

-          Gutera intanga mu matungo (inka)

-          Gukingira amatungo;

-          Gupima amatungo n’ibiyakomokaho

-          Gutanga ibyangombwa biherekeza amatungo yimuwe;

-          Gufasha aborozi kubakirwa ibigega bya biogaz

Inyandiko zijyanye na Gahunda ya Girinka, kanda ahakurikira:

 Ø  Amabwiriza mashya ya Girinka

 Ø  Amasezerano ya Girinka