NOTIFICATION KU MASEZERANO Y’UBUGURE CYANGWA AMASEZERANO Y’IMPANO.

Ibisabwa :

 

ü  Amazezerano y’ihererekanya ry’ubutaka (4Copy),(ni form zuzuzwa

n’imashini.

 

ü  Attastation de Mariage ,iyo ugurisha yasezeranye n’uwo

bashakanye itarengeje amezi atatu.

 

ü  Attestation de Celebat ,iyo ugurisha atarashaka itarengeje amezi

atatu.

 

ü  Photocopies z’indangamuntu kubagiranye amasezerano

n’abahamya babo(abagabo).

 

ü  Iyo umutungo ugurishwa wanditse kuri Succession, uhagarariye

umuryango yerekana uburenganzira yahawe n’urukiko

bumwemerera guhagarira no kugurisha umutungo w’umuntu

utakiriho.

 

ü  Abafatanyije umutungo bose bagomba gusinya nk’abagurishije

cyangwa batanze.

 

ü  Iyo ugurisha umutungo afite abana bagejeje ku myaka

makumyabiri n’umwe(21ans) bagomba kuba mu bahamya b’ubwo

bugure, iyo batari mu Gihugu, bohereza Procuration ziriho

umukono wa Ambasade y’u Rwanda muri icyo Gihugu

abamo,yagerahano igacishwa muri MINAFET kugirango ishyirweho

umukono n’iyo Ministère.

 

ü  Iyo hari abana batarakwiza imyaka 21, hagaragazwa Attestation de

naissance zabo zitarengeje amezi atatu.

 

ü  Iyo ari inzu igurishwa , hagomba amafoto 2 y’amabara (2photos en

couleur) y’inzu igurishwa.

 

ü  Umutungo ugurishwa (cyangwa impano) ugombwa kuba ufite

ibyangombwa byemewe n’amategeko,(Fiche

     cadastrale,Amasezerano y’ubukode burambye, Certificat

d’enregistrement). Nukuvuga ko agomba kuba yarabaruje

ubutaka.

 

ü  Umutungo ugurishwa iyo ari uwa sosiyete hagaragazwa

icyangombwa kiyiranga cyemewe n’amategeko (registre de

commerce) n’uyihagarariye akazana fotokopi ye y,indangamuntu