KICUKIRO: MU GUSOZA IBIRUHUKO URUBYIRUKO RWAKANGURIWE KUBA “NKORE BANDEBEREHO”

Imikoro ngiro ni imwe mu myitozo urubyiruko rwahawe mu biruhuko

Abanyeshuri bavuga ko gahunda y'urubyiruko mu biruhuko yatumye baasobanukirwa amateka yaranze u Rwanda.

ubwo hasozwaga iyi gahunda, Umuhanzi Danny Vumbi yasusurukije abanyeshuri bitegura gusubira ku masomo yabo.

Hashize amezi abiri urubyiruko rw’abanyeshuri ruri mu gikorwa cyiswe “Gahunda y’urubyiruko mu biruhuko”. Ni gahunda yateguwe na Minisiteri ifite urubyiruko mu nshingano zayo ku bufatanye n’Inama y’igihugu y’urubyiruko. Iyi gahunda igamije kwita ku banyeshuri bari mu biruhuko cyane cyane batozwa ibijyanye n’uburere mboneragihugu.

 Mu Karere ka Kicukiro, urubyiruko rwitabiriye iyi gahunda rwahawe amsomo atandukanye arimo kwirinda ibiyobyabwenge,imyitozo ngorora mubiri (imikoro ngiro),  icuruzwa ry’abantu cyane cyane irikorerwa abana n’abakobwa bigenda bifata intera yo hejuru muri iki gihe. Uru rubyiruko kandi rwahawe amasomo kubijyanye no kwiteza imbere ubwarwo aho rwakanguriwe kwizigama.

Bamwe mu banyeshuri bitabiriye iyi gahunda abavuga ko bayikuyemo ubumenyi buhagije bugiye kubafasha kwiteza imbere. Ntwali Innocent utuye mu murenge wa Niboye akaba yaritabiriye   iyi gahunda, avuga ko isomo ryo kwizigamira umuntu akiri muto rizamufasha kuba yagira icyo yigurira bitabaye ngombwa ko buri guhe ababyeyi be bamugurira. Yagize ati “ muri iyi gahunda y’urubyiruko mu biruhuko twigishijwe ko tugomba kwizigamira tukiri bato. Hari igihe mbona amafaranga ariko nkihutira kuyarya. Sinari nzi ko umuntu ashobora kuzigama igiceri kimwe nyuma kikazamubyarira byinshi”.

Mu Muhango wo gusoza iyi gahunda y’urubyiruko mu biruhuko, umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madamu Frolence Uwayisaba, yasabye aba banyeshuri gushyira mu bikorwa amasomo bize bakanayasangiza bagenzi babo. Yakomeje avuga ko umunyeshuri mwiza aharanira iteka gukora neza bityo akaba icyitegererezo mu bandi. Yagize ati “ Ndashaka kubabwira ko ari mwe igihugu cyacu cyubakiyeho nimukora nabi igihugu cyacu nacyo kizajya ahabi. Niyo mpamvu mu kwiye kurangwa n’ibikorwa byiza bityo n’abandi bakabareberaho.”

Iyi gahunda y’urubyiruko mu biruhuko yari yatangijwe ku mugaragaro tariki ya 22/11/2014. Biteganyijwe ko izajya iba muri buri biruhuko bisoza umwaka.