ABAKOZI BOSE B’AKARERE KA KICUKIRO BASABWE GUHUZA IMYANZURO Y'UMWIHERERO WA 12 W'ABAYOBOZI N’INSHINGANO ZABO ZA BURI MUNSI.

. Abakozi b'Akarere ka Kicukiro bashimiwe ubwitange n'umurava bagaragaza mu kazi kabo bigatuma Akarere kaza ku isonga mu mihigo

. Aba bakozi basabwe kongera imbaraga mu kazi kabo birinda kwirara ngo bumve ko bageze iyo bajya.

. Aba bakozi kandi basabwe guhuza imyanzuro y’umwiherero wa 12 w’abayobozi n’inshingano bafite mu kazi kabo ka buri munsi.

Mu nama yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro n’abakozi bako, kuri uyu wa gatanu tariki ya 6 Werurwe 2015, abakozi basabwe guhuza imyanzuro y’umwiherero wa 12 w’abayobozi n’inshingano bafite mu kazi kabo ka buri munsi.

Umuyobozi w'Akarere ka Kicukiro, NDAMAGE Paul Jules (hagati)

Ubwo yagezaga ku bakozi b’Akarere ka Kicukiro imyanzuro y’umwiherero wa 12 w’abayobozi no kuyibasobanurira ingingo ku yindi, Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, Bwana Paul Jules NDAMAGE, yashimiye aba bakozi ubwitange n’umurava bagaragaza mu kazi kabo bigatuma Akarere ka Kicukiro kesa imihigo.

Nubwo Akarere ka kicukiro kamaze imyaka itatu ikurikirana kayoboye utundi mu kwesa imihigo, abakozi bihanangirijwe ko batagomba kwirara ngo bumve ko bageze iyo bajya. Basabwe kunoza serivisi bageza kubabagana, kwita ku isuku no kurwanya ruswa.

Bamwe mu bakozi b'Akarere ka Kicukiro bari bitabiriye inama

Yagize ati “imyanzuro y’umwiherero wa 12 w’abayobozi” idusaba guhindura imikorere yacu tugana mu cyerekezo kimwe. Ndabasaba ko iyi myanzuro mwayihuza n’inshingano musanzwe mufite mu kazi kanyu ka buri munsi.

Muri iyi nama kandi abakozi b’Akarere ka Kicukiro bahuguwe ku bijyanye n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali (Kigali City Master Plan) cyane cyane ibirebana n’imiturire iteganyijwe mu Karere ka Kicukiro hagamijwe kubongerera ubumenyi mu bijyanye n’iterambere ry’imiturire mu Mujyi wa Kigali.

Abakozi b'Akarere ka Kicukiro bahawe amahugurwa ku gishushanyo mbonera cy'Umujyi wa Kigali

Indi nkuru wa soma: imyanzuro y’umwiherero wa 12 w’abayobozi