Kanombe: Abagore basabye Intumwa za Rubanda guhindura Itegeko Nshinga maze Perezida Paul KAGAME agakomeza kuyobora u Rwanda.

Abagore bo mu Murenge wa Kanombe basanga nta wundi ukwiye kuyobora u Rwanda uretse Perezida Paul Kagame.

Abagore bo mu murenge wa Kanombe barasaba abagize Inteko Ishinga Amategeko guhindura Itegeko Nshinga rya Repubulika y’ u Rwanda maze Perezida Paul KAGAME agakomeza kuyobora u Rwanda. Ibi ni ibikubiye mu butumwa aba bagore bashyikirije Visi Perezidante wa Sena Hon. Jeane d’Arc GAKUBA mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore wijihirijwe mu Murenge wa Kanombe ku rwego rw’Akarere ka Kicukiro.

Visi Perezidente wa Sena Hon.Jeanne d'Arc GAKUBA yifatinyije n'abagore bo mu Murenge wa Kanombe kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'abagore.

Aba bagore bemeza ko Perezida wa Repubulika Paul KAGAME yatumye bagera kuri byinshi mu iterambere birimo kubaha agaciro no kubashyira mu nzego zifata ibyememezo n’ibindi. Basabye kandi Visi Perezidante wa Sena Hon. Jeane d’Arc GAKUBA kuzabwira Perezida Paul KAGAME kwemera kuyobora Manda ya gatatu atazuyaje kuko bamukesha byinshi byatumye biteza imbere.

Mu ijambo yavuze asoza ibi birori Visi Perezidante wa Sena Hon. Jeane d’Arc GAKUBA yavuze ko ubutumwa aba bagore bamuhaye azabugeza ku bagize Inteko Ishinga Amategeko ndetse no Kuri Nyakubahwa perezida wa Repubulika.

Hon. Jeane d’Arc GAKUBA yavuze kandi ko abagore bakwiye gukomeza kwitinyuka bakajya no mu mishinga mini cyane ibyara inyungu. Yashimiye Abagore baremeye abatishoboye muri ibi birori abasaba ko bakomeza uwo muco wo kuzamurana mu bukungu kuko aribyo bizatuma iterambere u Rwanda rwifuza kugeraho rigerwaho nta nkomyi.

MU MAFOTO DORE UKO IBIRORI BYO KWIZIHIZA UMUNSI MPUZAMAHANGA W’ABAGORE WAGENZE MU MURENGE WA KANOMBE.

Aho ibirori byabereye hari hateguye neza cyane.

Umuyobozi w'Akarere ka Kicukiro Paul Jules NDAMAGE yakira Visi Perezidente wa Sena Hon.Jeanne d'Arc GAKUBA

Visi Perezidente wa Sena Ho. Jeanne d'Arc GAKUBA yavuze ko ubutumwa aba bagore bamuhaye bwo gusaba Perezida Paul KAGAME kuyobora manda ya gatutu atazuyaje ngo ko azabumugezaho mu minsi ya vuba.

Izi ni inka abagore bituye bagenzi babo kuri uyu munsi mpuzamahanga wabahariwe.

Visi Perezidente wa Sena Hon.Jeanne d'Arc GAKUBA yasabye abahawe inka kuzitaho no kuzaziturira abandi.

Abageze mu zabukuru nabo bari babukereye.

Abakobwa nabo babyinnye insinzi karahava!!

Abagore, Abagabo n'abakobwa ibyishimi byari byose n'umudiho ari mwinshi cyane.