Kicukiro: Urubyiruko rwiganjemo abatwara abagenzi ku magare rwasabwe kwitabira ibiganiro byo kwibuka ku nshuro ya 21 bizabera ku rwego rw’umudugudu.

Mu gihe abanyarwanda bitegura kwinjira mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, urubyiruko rwo mu Karere ka Kicukiro rwiganjemo abatwara abagenzi ku magare, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 4/04/2015, rwasabwe kwitabira ibiganiro byo kwibuka ku nshuro ya 21 bizabera ku rwego rw’umudugudu mu gihugu hose.

Ibi uru rubyiruko rwabisabwe n’umuyobozi w’akarere ka Kicukiro wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madamu Uwayisaba Frolence mu muganda wabahuje uyu munsi batunganya ubusitani bw’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 rwa Nyanza mu Karere ka Kicukiro.

urubyiruko rwiganjemo abatwara amagare mu muganda wo gusukura ubusitani bw'urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro.

Madamu uwayisaba frolence yavuze ko urubyiruko rwagize uruhare runini muri Jenoside aho rwishe abatutsi rukanabasahura ibyabo. Yavuze ko urubyiruko rwubu rukwiye gukura isomo rikomeye ku byabaye rwirinda icyo ari cyo cyose cyarusubiza mu macakubiri n’inzangano. Yasabye kandi uru rubyiruko kwitabira no gushishikariza abaturage gahunda zose zijyanye no kwibuka ku nshuro ya 21 zizabera hirya no hino mu midugudu rutuyemo. Yagize ati “ tugiye kwinjira mu bihe bikomeye igihugu cyacu cyibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994; ndabasaba gufata iyambere mwitabira gahunda zose zijyanye no kwibuka mukanakangurira abaturage hirya no hino aho mutaha kwitabira izo gahunda zose zizabera ku rwego rw’umudugudu

umuyobozi w'Akarere ka Kicukiro wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage aganiriza uru rubyiruko.

Uru rubyiruko kandi rwanaganirijwe ku bijyanye n’umutekano mu muhanda, kwirinda  no kurwanya ibiyobyabwenge rutangira amakuru ku gihe.

uru rubyiruko kandi rwanaganirijwe ku bijaynye n'umutekano wo mu muhanda n'ibindi.