KWIBUKA 21: Bimwe mu bikorwa byaranze icyumweru cy'icyunamo (Amafoto)

Kuva ku itariki ya 7-04-2015 kugeza tariki ya 13-04-2015, u Rwanda rwibutse kunshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. ibikorwa byo kwibuka byabereye ku rwego rw'umudugudu mu gihugu hose.

Mu gihugu hose hatanzwe ibiganiro byibanze k' urugamba rwo guhagarika Jenoside, ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ifobya n'ihakana rya jenoside yakorewe Abatutsi n' inzira yo kwiyubaka k' u Rwanda n' ™abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka 21 u Rwanda rwibohoye.

Mu Karere ka Kicukiro, ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 21 byatangirijwe mu Mudugudu wa Biryogo, Akagari ka Cyimo mu Murenge wa Masaka. Bamwe mu barokokeye muri uyu Murenge batanze ubuhamya bavuze ko Umurenge wa Masaka ufite amateka yihariye kuko ubwo indege ya Habyarimana yari imaze kuraswa, interahamwe zahise zitangira kwica urubozo Abatutsi bari batuye muri uyu Murenge.

Ku itariki ya 11-04-2015 hakozwe urugendo kwibuka inzira y' ™umusaraba Abatutsi banyujijwemo bava muri bajya kwicirwa ku musozi wa Nyanza ya kicukiro nyuma yaho batereranywe nƒ' ™ingabo za MINUAR kandi zari zifite ubushobozi bwo kubarinda. Uru rugendo rwavuye muri ETO-KICUKIRO rusorezwa ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro.

Ku itariki ya 13-04-2015 ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero hasorejwe icyumweru cy'icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hanibukwa abanyapolitiki bishwe muri icyo gihe.