Amarushanwa y’imiyoborere myiza : Akarere ka Kicukiro kegukanye igikombe muri Basketball.

Ikipe y’abagabo y’Akarere ka Kicukiro yegukanye igikombe muri basketball.

Ikipe y’abagabo y’Akarere ka Kicukiro yegukanye igikombe muri basketball nyuma yo gutsinda ikipe y’Umujyi wa Kigali amanota 11 kuri 7 ku mukino wa nyuma mu marushanwa y’imiyoborere myiza (Mayor’s cup).

Iri rushanwa rihuza abakozi ba Leta b’uturere tugize Umujyi wa Kigali n’abakorera ku cyicaro cyawo. Muri iri rushanwa hakinwa imikino itandukanye ariyo: umupira w’amaguru (foot ball), Volleyball, basketball n’umukino wo koga.

Iri rushanwa ryasojwe ku mugaragaro kuri uyu wa gatanu tariki ya 01/05/2015, umunsi mpuzamahanga w’umurimo. Ashyikiriza ibihembo by’amakipe yitwaye neza kurusha ayandi muri iri rushanwa, umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Bwana Fidele Ndayisaba , yavuze ko uko ikipe ishyira hamwe igatsinda, abakozi nabo bagomba gukerara hamwe nk’ikipe mu kazi kabo maze bagasohoza neza inshingano zabo. Yagize ati “abakinnyi mu kibuga bashyira hamwe bakagera ku nsinzi buri wese abigizemo uruhare. Namwe bakozi rero murasabwa gushyira hamwe mu kazi kanyu kuko aribwo muzagera ku musaruro igihugu cyanyu kibitezeho”.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali kandi yaboneyeho kwifuriza abakozi umunsi mwiza w’umurimo abasaba kuwizihiza badasesaguye.

Mu mafoto dore uko byari byifashe:

 

Ikipe ya basketball y'Akarere ka Kicukiro