Kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurimo: Akarere ka Kicukiro kahembye abakozi babaye indashyikirwa mu maka wa 2014-2015.

Akarere ka Kicukiro kahembye abakozi babaye indashyikirwa mu maka wa 2014-2015.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 01 Gicurasi , u Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu byinshi byo ku isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurimo. By’umwihariko ibirori byo kwizihiza uyu munsi mu Karere ka Kicukiro byaranzwe n’isozwa ry’irushanwa ry’imiyoborere myiza, irushanwa rihuza abakozi b’uturere tugize Umujyi wa Kigali n’abakorera ku cyicaro cyawo mu mikino itandukanye.

Mu busabane bwahuje abakozi bose b’Akarere ka Kicukiro mu kwizihiza uyu munsi, abakozi bakoze ibikorwa by’indashyikirwa bahawe ibihembo birimo amafaranga n’ibindi bimenyetso by’ishimwe.

Tesire Justine, Umukozi ushinzwe kwinjiza imisoro mu Karere na na Mugisha Yves, umukozi ushinzwe imibereho myiza mu Murenge wa Gahanga nibo bakozi bahize abandi mu kugaragaza udushya mu kazi kabo. Buri wese yahawe ikimenyetso cy’ishimwe (certificate) n’amafaranga ibihumbi ijana na mirongo itanu (150,000frw).

Tesire Justine, umukozi ushinzwe imyinjirize y'imisoro- umukozi w'umwaka 2014-2015.

Yves Mugisha, Umukozi ushinzwe imibereho myiza mu Murenge wa Gahanga- Umukozi w'umwaka 2014-2015.

Mu ijambo yagejeje ku bakozi bari bitabiriye ibi birori, umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, Ndamage Paul jules yashimiye aba bakozi bahize abandi asaba abakozi bose muri rusange kurushaho kwitangira akazi kabo bageza serivisi nziza kandi yihuse ku babagana. Yagize ati “ mu gihe twishimira ibyiza twagezeho, ntidukwiye kwirara. Dukwiriye kurusha kwitangira akazi kacu kandi serivisi nziza yihuse tukayigira umuco”.

Uretse aba bakozi babiri babaye indashyikirwa ku rwego rw’Akarere, imirenge nayo yatoye abakozi bahize abandi mu mwaka wa 2014-2015. Kanda hano urebe amafoto yabo.