Kicukiro: Abanyamabanga nshingwabikorwa b'Utugari bahawe moto 17 zibafasha kurushaho kwegera abaturage

Kicukiro: Abanyamabanga nshingwabikorwa b'Utugari bahawe moto 17 zibafasha kurushaho kwegera abaturage

 

Abanyamabanga nshingwabikorwa b'Utugari 17 duherereye mu Mirenge ya Kagarama, Nyarugunga Niboye, Kigarama na Kanombe mu Karere ka Kicukiro bahawe moto nshya 17 zigiye kubafasha kurushaho  kwegera abaturage no kubaha serivisi nziza.

 

Moto bahawe zifite agaciro ka Miliyoni 22.100.000 z'amafranga y'u Rwanda zikaba zije zisanga izindi moto 10 zatanzwe umwaka ushize ziguzwe n’utugari two mu Murenge wa Masaka na Gatenga.

 

Izi Moto zose zaguzwe n'Abaturage binyuze mu bukangurambaga bukorwa n'abayobozi mu nzego  zitandukanye z'Akarere ka Kicukiro.

 

Mu muhango wo gushyikiriza ku mugaragaro Abanyamabanga Nshingwabikorwa izi moto, Umuyobozi w'Akarere ka Kicukiro Dr. Nyirahabimana Jeanne yabibukije ko guha umuturage serivisi nziza, yihuse Kandi inoze bikwiye kuba ishingiro ry'akazi kabo ka buri munsi.

 

Yagize ati " izi moto muhawe Ni izo kuborohereza mu kazi kanyu ngo murusheho kwegera abaturage mubaha serivisi inoze, kumenya Ibibazo bafite no kubikemura ku gihe".

 

Yabasabye kutazikoresha mu nyungu zabo bwite ahubwo bakazikoresha begera abaturage no kumenya ubuzima bwa buri munsi bw'utugari bayoboye.

 

Umwe mu Banyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Nyarurama mu Murenge wa Gatenga witwa Tuyisenge Venuste wahawe yavuze ko izi Moto bazakiranye ibyishimo kuko zigiye kubafasha kuzuza neza inshingano zabo.

Yagize ati " Tugira inshingano nyinshi, Hari ubwo umuturage yakwitabazaga mu kibazo agize kumugeraho bikakugora agakererwa kubona serivisi Ari ko ubu izi Moto zigiye gutuma tugera ku baturage ku gihe. Zizadufasha Kandi kudakererwa mu nama n'ibindi bikorwa twatumiwemo n'ubuyobozi".

 

Kugeza Moto kuri buri Kagari ni umwe mu mihigo y'Akarere ka Kicukiro kahize muri uyu mwaka wa 2018/2019. Kugeza ubu utugari 27 kuri 41 tugize Akarere ka Kicukiro tumaze kugura Moto. Utundi dusigaye natwo tugomba kuba twaziguze bitarenze uyu mwaka w'ingengo y'imari.

 

Kugura izi Moto ni kimwe mu bikorwa by'indashyikirwa abaturage b'Akarere ka Kicukiro bamaze gukora nyuma yaho mu myaka ibiri ishize baguze imodoka 10 zibafasha mu isuku n'umutekano.