Abafatanyabikorwa b'Akarere ka Kicukiro biyemeje kugira uruhare rugaragara mu gukemura ibibazo bibangamiye abaturage

Abagize ihuriro ry'abafatanyabikorwa mu iterambere ry'Akarere ka Kicukiro (JADF-Kicukiro) biyemeje kongera no gushyira imbaraga mu bikorwa byunganira Akarere muri gahunda yo gukemura burundu bimwe mu bibazo bibangamiye ubuzima bw'abaturage (human security issues).

 

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu mwiherero w'iminsi itatu waberaga muri Hotel Golden Tulip iherereye mu Karere ka Bugesera uhuje Abayobozi b’Akarere, abagize Inama Njyanama y’Akarere n'abagize ihuriro ry'abafatanyabikorwa mu iterambere ry'Akarere ka Kicukiro (JADF) biga ku iterambere n'icyerekezo cy'Akarere ka Kicukiro.

 

Mu kiganiro yatanze avuga k’uruhare rw'abafatanyabikorwa mu gushyira mu bikorwa iterambere ry'Akarere, umuyobozi w'Ihuriro ry'abafatanyabikorwa b'Akarere ka Kicukiro (JADF) Dr. Claude Rusibana yavuze ko ibikorwa byose bakora bigamije guhindura imibereho y’abaturage no kubateza imbere asaba abitabiriye uyu mwiherero guhuza imbaraga maze ubuzima bw’abaturage bugahinduka mu buryo bugaragarira buri wese.

Yagize ati “Gahunda zose dufite zigamije guteza imbere umuturage, tumwegere tumenye koko ko izo gahunda zamufashishije tumenye imbogamizi yagize kandi tunamufashe kuzikuramo nibwo tuzavuga ko ibyo dukora byagize impinduka nziza ku baturage.

 

Dr. Claude Rusibana yakomeje ashimira abakomeje kugaragaza ubushake n’uruhare mu gufatanya n’ubuyobozi gukumeura bimwe mu bibazo bibangamiye abaturage. Yashimiye cyane abagira uruhare mu kubakira abatishoboye, abarihira abana batishoboye amashuri, abaha amatungo imiryango itishoboye n’abandi bakora ibikorwa bitandukanye.

Yasabye ko ibikorwa nk’ibyo byongerwamo ingufu bityo intego ubuyobozi bw’Akarere bufite yo gukemura burundu ibibazo bibangamiye abaturage ikazagerwaho nta nkomyi.

 

Mu kiganiro yatanze ku bikorwa bigamije iterambere ry'imibereho n'imiyoborere myiza, Umuyobozi w'Akarere ka Kicukiro wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Bwana Baingana Emmanuel yagaragarije abitabiriye uyu mwiherero bimwe mu bimaze kugerwaho mu gukemra ibibazo bibangamiye abaturage. Yagaragaje inzu 6 zubakiwe imiryango itishoboye mu Murenge wa Masaka n’izindi zubakwa muri site ya Karembure ndetse no mu Mirenge itandukanye mu rwego rwo gushakira igisubizo abatishoboye batagira icumbi.

Yasabye abitabiriye uyu mwiherero kurushaho gufatanya mu gukemura n’ibindi bibazo. Yagize ati “izo nzu zarubatswe izindi zikomeje kubakwa. Ni uruhare rwa buri wese ngo abadafite ubwiherero babubone, abafite imirire mibi bafashwe n’ibindi byose byabangamira ituze ry’umuturage turasabwa kubikemurira hamwe twese.

 

Bimwe mu biganiro byatangiwe muri uyu mwiherero byibanze ku bikorwa    bigamije iterambere ry'ubukungu, ibigamije iterambere ry'imibereho n'imiyoborere myiza, ibikubiye mu itegeko rishya rigenga imisoro, ivugurura n’ishyirwamubikorwa ry’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali, gukemura ibibazo bibangamiye abaturage n’izindi ngingo.

Ubwo yasozaga ku mugaragaro uyu mwiherero, Perezida w’inama Njayanama y’Akarere ka kicukiro Eng. Nkubana Dismas yasabye abawitabiriye gushyira mu bikorwa ibyawuvugiwemo yabasabye kandi kunoza imitangire ya serivisi bibanda cyane cyane kuri gahunda zigamije guhindura imibereho y'abaturage ngo irusheho kuba myiza bityo iterambere Akarere ka Kicukiro kifuza kugeraho rizagerweho nkuko riteganyijwe.

 

Buri mwaka, Abagize ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Kicukiro mu iterambere (JADF) bahurira hamwe mu mwiherero barebera hamwe ibyo bagezeho, imbogamizi, bgafatira hamwe ingamba no gukora igenamigambi ry’ibyo bagomba gukora.