Kicukiro: Imiryango 32 itishoboye yatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo ufite agaciro ka Miliyari imwe.

Imiryango 32 itishoboye yo mu Karere ka Kicukiro yatujwe mu nzu nshya zubatswe mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Ayabaraya mu Murenge wa Masaka zikaba zuzuye zitwaye Miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

 

Ibirori byo gutaha ku mugaragaro izi nzu byahuriranye n’ibirori byo kwizihiza umunsi w’Intwari wizihijwe kuri uyu wa gatanu ufite insanganyamatsiko igira iti “Dukomeze Ubutwari mu cyerekezo twahisemo”.

 

Ni inzu zigezweho zubatse ku buryo bugeretse (Eight in One) iyi miryango ikaba yazihawe zirimo ibikoresho byo mu nzu birimo ibiryamirwa, intebe zo mu cyumba cy’uruganiriro, ibyo kurya, ibyombo n’ibindi.

Ni inzu enye nini zirimo umunani nto (Eight in One), buri nzu nto ifite ibyumba bitatu, icyumba cy’uruganiriro, ubwiherero n’ubwogero n’igikoni imbere mu nzu no hanze zikaba kandi zose zirimo amashanyarazi n’amazi.

 

Umwe mu bahawe inzu witwa Mukarurayi Liberata w’imyaka 80 y’amavuko ubana n’abuzukuru be batandatu, avuga ko yishimye cyane kuko ngo yabaga mu nzu idakingwa kandi ahora abunza akarago kuko atabaga mu ye.

Yagize ati “Nabaga mu nzu idakinze mu byumba, ntafite icyo kwisasira, nahoraga mbunza akarago bansohora mu nzu. Ubu ndishimye cyane, ndashimira Perezida wa Repubulika, Imana ijye imujya imbere kuko ampaye aho kuba heza n’ibyo kurya.

 

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro Dr.  Nyirahabimana Jeanne yasabye abatuye muri uyu mudugudu  gufata neza izi nzu, kuzigirira isuku no kubana neza mu mahoro banitabira gahunda zose za Leta.

Yagize ati “Turabasaba kuzitaho, hari igihe duha umuntu inzu wagaruka ugasanga ibirahure byaramenetse, inzugi zarapfuye ntizikoreshwe, intebe ntazikibamo n’ibindi. Ibyo ni bibi, bagomba kuzifata neza, icyangiritse kigasimburwa byihuse kuko ari izabo”

 

Muri uyu mudugudu kandi hanafunguwe ku mugaragaro irerero ( ECD) ryubatswe ku bufatanye n’umufatanyabikorwa witwa World Vision ku ikubitiro rikaba rimaze kwakira abana 120 bo muri uyu mudugudu hakaziyongeraho n’abandi bazaturuka muri iyi miryango yatujwe uyu munsi.

 

Iyi miryango 32 yatujwe none ije isanga indi 68 yari isanzwe ituye muri uyu Mudugudu. Iyi miryango yose yahawe imishinga yo kwiteza imbere irimo umushinga w’inkoko 5000, uturima tw’igikoni n’indi mishinga.