Abanyarwandakazi baba mu Budage bateye inkunga “Kicukiro Women Training Center”

Itsinda ry’Abanyarwandakazi batuye mu Budage basuye ikigo ‘Kicukiro Women Training Center’ cy’Akarere ka Kicukiro kigisha abagore imyuga itandukanye bagitera inkunga y’imashini zigezweho zidoda imyenda.

Mu byishimo byinshi, ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro buri kumwe n’abagore biga imyuga mu kigo ‘Kicukiro Women Training Center’ ndetse n’abandi baharangije bikorera abandi bakaba bafite akazi bakiriye impano yaturutse mu Budage y’imashini 9 zigezweho, zikoreshwa n’amashanyarazi, zifite agaciro ka miriyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu muhango wo kwakira izo mashini, Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro Dr. Nyirahabimana Jeanne yashimye umutima mwiza w’Abanyarwandakazi batuye mu Budage bagize bakibuka bagenzi babo biga imyuga bari mu Rwanda bahagurukiye kwiteza imbere.

Yagize ati “N’ubwo akarere kari gasanzwe kabafasha, iyi nkunga igiye kubaha imbaraga zo kwagura ibyo bakora, barusheho kubinoza ku buryo ibyo bakora bizagera no kubandi bagore benshi mu gihugu.”

Yakomeje avuga ko hari gahunda yo gufasha ababyeyi biga imyuga, ku buryo hafi y’ikigo hazubakwa irerero rizajya ryakira abana bato mu gihe ababyeyi bari mu yindi mirimo. Bazajya kandi bigishwa ibijyanye na gahunda yo kuringaniza imbyaro, kurwanya imirire mibi. Dr. Nyirahabimana yaboneyeho no kubwira abagabo ko badahejwe ko na bo bajya baza bagafatanya n’abagore kuko ubufatanye bugira icyo bwongera.

Nyirabera Athanasie wize muri icyo kigo yavuze ko yize kudoda none bikaba bimutunze yigurira icyo akeneye cyose, mu gihe mbere atariga imyuga atabashaga no kubona amafaranga ya mituweri, atabasha kuriha amafaranga y’isuku ndetse n’umutekano ariko ubu nta kibazo agira ariko akanashimira abandi bagore bakorana babana mu buzima bwa buri munsi bagamije kwiteza imbere.

Agnes Karigirwa, umwe mu banyarwandakazi baba mu Budage ari nawe wari ukuriye iryo tsinda, yatangaje ko ibyiza biri imbere ko inkunga itagarukiye aho. Abibutsa kurera neza abana babo kuko kuba yarabashije guhuza abagore bo mu Budage bakaza mu Rwanda abikomora ku burere n’inyigisho yakuye mu Rwanda. Akagira ati “Twaje gutera inkunga bagenzi bacu kuko dufite uburere bwiza n’indangagaciro zidusaba kumenya abawe.”

Tuyisabe Providence ukuriye diaspora nyarwanda mu Budage akaba amazeyo imyaka 29, yavuze ko kuza gufasha Abanyarwandakazi atari impuhwe bari babafitiye ahubwo ko babikoze bagamije kubaha imbaraga zibongerera ubushobozi ku buryo na bo bazabasha gufasha bagenzi babo.

Nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Tuyisabe yashimye ubuyobozi bw’u Rwanda bwatumye Abanyarwanda badaheranwa n’amateka, bakaba barangwa no gushishikarira gukora kandi ugasanga bafite akanyamuneza.

Intumwa ya rubanda mu Nteko Ishinga Amategeko, Depite Izabiriza Mediatrice, yashimye inkunga yatanzwe, ashimangira ko gahunda ya Leta yo gutoza abagore kumenya gushaka amafaranga no kuyakoresha bitagerwaho hatabayeho ubufatanye. Yashimye kandi uburyo bakoresheje bwo gutera inkunga batanga ibintu bituma bazakomeza kwifasha bagatera imbere.

Ikigo ‘Kicukiro Women Training Center’ cyatewe inkunga cyashyizweho n’Akarere ka Kicukiro mu rwego rwo gufasha abagore kwiga imyuga itandukanye ngo bikure mu bukene banashobore guhanga imirimo itandukanye.