Abagore bo muri Kicukiro basabwe kuzigama mu Isoko ry’Imari n’Imigabane

Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda (CMA) cyasabye abahagarariye inzego z’abagore mu Nama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali kugana isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda ngo babashe kuzigama no gushora imari kugira ngo biteganyirize ejo hazaza heza. Isoko ry’imari n’imigane ni uburyo bw’ishoramari bwifashishwa mu kuzamura ubukungu bw’igihugu, cyangwa ikigo cy’ubucuruzi, binyuze mu gucuruza imigabane yacyo cyangwa impapuro mvunjwafaranga z’umwenda. By’umwihariko isoko ry’imari n’imigabane rifasha abakeneye kuzigama no gushora imari kandi bigatanga urwunguko. Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Kicukiro, Christiane Umuhire yasabye abagore bahagariye abandi gukomeza kugira umuco wo kwizigama kugira ngo biteze imbere kandi babeho neza, yagize ati “Nk’Umugore ukwiye gukomeza kugira umuco wo kwizigama kugira ngo ukomeze utange umusanzu mu Iterambere ry’imiryango yanyu.” Umukozi ushinzwe Itumanaho mu Kigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda (CMA), Magnifique Migisha aganiriza aba bagore bahagarariye abandi mu Karere ka Kicukiro yabagiriye inama yo gutangira kwizigama kare no gushora imari mu isoko ry’imari n’imigabane kugira ngo bateganyirize ejo hazaza heza. Yagize ati “Mukwiye kudacikanwa n’amahirwe atangwa n’isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda, kugira ngo muzigame kandi mushore imari binyuze ku bicuruzwa biri ku isoko ry’imari n’imigabane nk’imigabane y’ibigo by’ubucuruzi cyangwa se impapuro mpeshwamwenda zishyirwa ku isoko na Guverinoma y’u Rwanda buri gihembwe n’ahandi kugira ngo muzigamire ejo hazaza.” Yongeyeho ati “Iri soko ry’imari n’imigabane ntabwo riha inyungu gusa ibigo birizaho ahubwo namwe abashoramari ku giti cyanyu mwazigama byoroshye muri isoko, binajyana no gushora imari kuko mu gihe runaka wungukirwa ukabasha kwiteza imbere.” Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, Dr. Jeanne Nyirahabimana nawe wari witabiriye iyi nama, yasabye abagore bahagarariye abandi ko bakwiye kureba kure bakitabira gahunda zitandukanye zo kwizigama no gushora imari, kugira batange umusanzu wo guteza imbere imiryango yabo ndetse n’igihugu muri rusange. Yagize ati “Mukwiye kujya mwibuka kwizigamira buhoro buhoro, kugira mugire uruhare mu iterambere ry’imiryango yanyu n’igihugu mwitabira gahunda zashyizweho zitandukanye zibafasha kwizigamira nk’Isoko ry’Imari n’Imigabane na Ejo Heza.” Buri wese mu mikoro afite yose yabasha kuzigama no gushora imari kuri iri soko ry’imari n’imigabane kuko hari ibicuruzwa (products) bigurwa bihereye ku mafaranga 2,000 y’u Rwanda kandi uko iminsi ishira ugenda ubona urwunguko mu buryo butandukanye, kandi mwakomeza gushora imari buhoro buhoro.