Kicukiro: Ubuyobozi bw’Akarere bwasabye abaturage gutera ibiti by’imbuto

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwasabye abaturage ko muri iki gihe cy’ihinga bakwiye guhinga ibihingwa byatoranyijwe ariko bakanazirikana guhinga imboga n’ibiti by’imbuto mu rwego rwo kurwanya imirire mibi no guharanira kwihaza mu biribwa.

Ibi abaturage babisabwe mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro igihembwe cy’ihinga 2020A cyatangirijwe ku rwego rw’Akarere ka Kicukiro kuri Site y’ubuhinzi ya Kagese mu Murenge wa Masaka mu Kagari ka Rusheshe.

 

Buri rugo rwasabwe nibura gutera ibiti bitatu (3) by’imbuto z’amoko atandukanye kuko bifasha mu guhangana n’imirire mibi ndetse rukanagira umurima w’imboga kuko zifasha abagize urugo kubona intungamubiri zihagije.

 

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Rukebanuka Adlbert yabwiye abaturage ko bidakwiye ko bakomeza guhaha imbuto zibahenze cyane kandi bashoboye kuzihingira bo ubwabo.

Yagize ati “Ndifuza ko muri iki gihembwe cy’ihinga, buri rugo rwiha umuhigo wo gutera nibura ibiti bitatu by’imbuto. Imbuto zirabahenda mukazigura zivuye kure kandi namwe ubwanyu mufite imirima aho mushobora kuzihingira ubwanyu. Nimuzihinga kandi mukazirya bizabafasha  gutegura indyo yuzuye no kugira ubuzima bwiza”.

 Yakomeje avuga ko nubwo ubuyobozi bw’Akarere hari ingemwe z’ibiti by’imbuto buteganya guha abaturage, butabona izibakwiriye bose bityo ko bagomba gushyiraho akabo bakazigura ku bazitubura.

 

Umwe mu baturage batuye muri aka gace witwa uwimana Xaverina yavuze ko ubusanzwe mu buhinzi bwabo bakunze kwibanda ku rutoki, ibigori n’ibishyimbo ariko ugasanga ibiti by’imbuto ababihinga ari bake cyane ndetse no ku isoko zikaba zihenze bityo hakaba hari n’abatazirya kandi ari ingenzi mu gutegura indyo yuzuye.

Yakomeje avuga ko we na bagenzi be bakiriye neza inama bahawe n’ubuyobozi kandi ko biri mu nyungu zabo kurya imbuto n’imboga.

Ati “hano twita cyane kuri bya bihingwa binini bitanga amafaranga menshi. Guhinga imbuto usanga bikorwa n’abantu bake kandi hari n’abatazirya kuko yenda batazi akamaro kazo cyangwa ntibazigure kuko ziba zihenze. Nyuma y’inama duhawe n’ubuyobozi, njye ngiye gutera amapapayi n’imyembe kandi nizeye ko zimfasha mu rugo”. 

 

Mu mihigo y’Akarere ka Kicukiro y’umwaka wa 2019/2020 harimo guhinga imboga ku buso bungana na hegitari 250 no guha abaturage ingemwe z’ibiti by’imbuto 4,815 bisanga ibindi byatewe mu myaka yashize muri gahunda yo guhangana n’imirire mibi mu baturage no kubafasha kwihaza mu biribwa.