Kicukiro: Mu kwezi kumwe gusa ingo 116 zidafite ubwiherero zirubakirwa ubugezweho.


Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bako mu iterambere bihaye intego ko mu kwezi kumwe kuzarangira bubakiye ingo 116 ubwiherero bushya bugezweho buzahabwa abatabufite ubundi bugasimbura ubugaragara ko bushaje kandi butakijyanye n’igihe.

 

Ibi ni ibyagarutsweho muri gahunda yo gutangiza ku mugaragaro ubukangurambaga bwo kubaka ubu bwiherero, bukaba bwatangirijwe ku mugaragaro mu Kagari ka Mulinja mu Murenge wa Gahanga ahubatswe ubwiherero bugezweho bwerekana ishusho nyayo y’ubugomba kubakirwa abatabufite.

 

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro iyi gahunda, Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Bwana Baingana Emmanuel yavuze ko ukwezi kumwe gusa guhagije ngo ubu bwiherero bwose bube bwubatswe kuko ingengo y’imari y’iki gikorwa yabonetse itanzwe n’abafatanyabikorwa b’Akarere mu iterambere kandi nabo bakaba bifuza ko iki kibazo kirangira burundu.

Yagize ati “Mu kwezi kumwe gusa ubwiherero buraba bwuzuye kandi batangiye kubukoresha. Ibijyanye n’amafaranga yo kubwubaka abafatanyabikorwa b’Akarere bemeye kudufasha kandi biragaragara ko nta yindi mbogamizi ihari bivuze ko igihe twihaye ubwo bwiherero buzaba bwuzuye bunakoreshwa”.

 

Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Kicukiro bemeye kugafasha muri iyi gahunda ni abafite amavuriro(Clinics), imiryango nterankunga yita ku isuku, amashuri na Kaminuza n’abandi bakaba bariyemeje gutanga hafi Miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda azakoreshwa mu kubaka ubu bwiherero bwose.

 

Bamwe mu baturage batuye muri aka gace katangirijwemo iyi gahunda, bavuze ko bakiranye ibyishimo iyi gahunda kuko bitabaheshaga ishema kubona hari bagenzi babo badafite ubwiherero mu gihe n’abafite ubudakoze neza byatumaga bagira impungenge ku mutekano w’ababukoresha cyane cyane abana bato.

Umwe muri bo witwa Uwamahoro Alice yagize ati “ nari mfite ubwiherero butuzuye, budakinze ndetse budasakaye. Urumva rero nk’umuntu mukuru nkanjye kubujyamo ku manywa byari ikibazo. Nitabazaga ubw’abaturanyi kandi byambangamiraga cyane kuko buri kure. Ikindi ku bijyanye n’umutekano umutima wahoraga uhagaze numva ko isaha n’isaha umwana ashobora kugwamo. Twishimiye rero ko tugiye guhabwa ubushya kandi bugezweho.”

 

Kubaka ubu bwiherero biri muri gahunda Akarere ka Kicukiro gafite yo gukemura burundu ibibazo bibangamiye ubuzima bw’abaturage (Human Security Issues) aho bunateganya kubakira imiryango itishoboye no kwimura ituye mu manegeka.