Kicukiro: abagore bibumbiye mu matsinda basobanuriwe akamaro ko kwizigamira muri “Ejo Heza”


Abagore bibumbiye mu matsinda atandukanye bo mu karere ka Kicukiro, basobanuriwe gahunda yo kwizigamira muri gahunda ya Ejo Heza, berekwa imvo n’imvano yo kwizigamira n’uko mu muco w’abanyarwanda kwizigamira byahozeho nubwo bitari iby’igihe kirekire, batangaza ko umuco wo kwizigama bari kugenda bawusobanukirwa.

Babisobanuriwe kuwa 31 Ukwakira 2019, ubwo ku rwego rw’akarere ka Kicukiro bizihizaha umunsi impuzamahanga wo kwizigamira, umunsi witabiriwe n’abagore batandukanye barimo n’abagabo bake, bari mu matsinda yo kwiteza imbere muri gahunda ya Gikuriro, bafite imyuga itandukanye bakora irimo kuboha imyenda, ibikapu, abakora amavuta yo kwisiga, amasabune n’ibindi bibafasha kwiteza imbere mu iterambere ry’umuryango.

Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Baingana Emmanuel, yababwiye ko n’abo mu bihugu bikize byo mu burengerazuba bw’Isi ibyo bafite babigezeho kera babikesha kwizigamira, kuva mu myaka irenga 100 ishize, bityo nta wakize atabikoreye.

Ati “Ni ukwibaza ngo ejo, mu myaka yange, ntagifite imbaraga zo gukora, ushaje, ni iki kizaba kikuramira. Ibyo ukora ukiri muto ugifite imbaraga ni nabyo bikwiye kuguherekeza mu gihe cyawe k’izabukuru.”

Baingana yashimiye ababashije kwibumbira mu matsinda bagaragaje ubushobozi bafite mu mafaranga bagejeje kuri konti zabo, abasaba gukomeza kongera imbaraga bafite zikarushaho gutanga umusaruro.

Ati “Ziriya mbaraga mufite mukwiye gukomeza kuzikuba kenshi, mukigomwa  mukazigama, kuko burya wigomwa ibyiza, mu gihe kiri imbere ukazabikenera mu gihe kirambye. Kuko biriya biragaruka bigatanga imisoro ku gihugu; mugatanga imisoro, mukabona amafaranga y’ikintu cyose, ugasanga n’abakozi ba leta imishahara iriyongereye kuko hari ikintu mwacuruje.  Ukora uzi ko wikorera ariko burya uba ukorera igihugu cyose muri rusange.”

Umuhuzabikorwa wa Ejo Heza muri Kicukiro, Kayesu Genevieve, yabwiye itangazamakuru ko Akarere kari gushyiramo imbaraga zishoboka kuko kaza ku mwanya wa kabiri mu turere tugeze kure muri gahunda ya Ejo Heza, haba mu kwandika abanyamuryango no ku misanzu bizigama kuko biri mu mihigo.

Ati “Mu bukangurambaga navuga ko Kicukiro idahagaze nabi, kuko abayobozi baramanuka guhera ku karere kugeza ku mudugudu bagakora ubukangurambaga. Iyo abanyamuryango bumvise gahunda nk’iyi bakayikunda bayijyamo, igikurikira ni ukwizigama. Turabizi ko amafaranga iyo aje areba byinshi ariko umuturage iyo amaze gukunda ikintu ashyiramo amafaranga kubera ko aba azi inyungu ze afitemo.”

Bamwe mu bamuritse ibikorwa by’ubugeni n’ubudozi bakora muri ako karere, bavuze ko gahunda ya Ejo Heza bayumvise nubwo hakiri bamwe bagifiteho impungenge.

Iradukunda Lucienne, akuriye itsinda ry’abagore 11 ba Tuzamurane mu mudugudu wa Rusororo, mu murenge wa Gatenga, ni itsinda ry’ababoha imipira. Yagize ati “Gikuriro ni yo yatumye duhaguruka, dutangira twizigama duhera ku mafaranga 200 tuzamuka, turareba tubona bidahagije gusa, dukora indi kayi y’abarengeje ayo 200, kuva kuri 500 kugeza ku yo ushaka. Tugeze nko kuri 800 ya buri munsi, ni yo yavuyemo imashini ebyiri dukoresha mu myaka ibiri tumaze.

Buno buryo bwa Ejo Heza mu by’ukuri ni bwiza, n’iyo ububwiye umuntu yumva ari byiza; ariko nko mu itsinda ndimo iyo bavuze ngo ni uguhera ku myaka 55 uzatangira kubona bwa bwizigame, umuntu aricara akakubwira ngo ese ayo mafaranga azantabara ryari, ugasanga umwe afite imyumvire ivuga ngo ibyo mu za bukuru sinzabirindira kuko guhita twumva ikintu rimwe biragora kuko n’ibi tubitangira twumvaga ko bidashoboka ariko umwe kuri umwe bagenda babyumva.”

Tuyisenge Seraphine, undi uba mu itsinda rikora amavuta yo kwisiga, Abahuje Sante, mu murenge wa Kagarama, yavuze ko kwizigamira basanzwe babikora kuko buri wa gatatu bizigamira 2600 ku muntu mu bantu 12. Gusa ngo kwizigamira muri Ejo Heza ntibari babiyoboka ariko bagiye kubibashishikariza.