Kicukiro: Hatewe ibiti 4,500 bizarwanya isuri yasenyeraga abatuye munsi y'umusozi wa Rebero

Abaturage, Abayobozi n'abagize inzego z'umutekano mu Karere ka Kicukiro mu gitondo cy'uyu munsi babyukiye mu muganda udasanzwe wo gutera ibiti by'amoko atandukanye Ku musozi wa Rebero mu rwego rwo kurwanya isuri yateraga Ibiza byasenyeraga abaturage batuye munsi y'uyu musozi.

Iki gikorwa cyari muri gahunda yo gutangiza ku mugaragaro igihembwe cyo gutera no kubungabunga amashyamba (2019/2020) cyatangijwe uyu munsi mu gihugu hose ku urwego rw'Akarere ka Kicukiro bikaba byabereye mu Kagari ka Nyarurama mu Murenge wa Kigarama ahatewe ibiti 4,500 byiganjemo iby'imbuto n'ibivangwa n'imyaka.

Ni igikorwa cyakozwe ku bufatanye bwa Kompanyi y'abashinwa yubaka imihanda n'ibiraro (China Road) muri gahunda yo kwita ku bidukikije, kubungabunga ahaboneka umucanga wifashishwa mu bwubatsi no gusubiranya ahakuwe ibyifashishwa mu kubaka imihanda.

Bamwe mu baturage batuye munsi y'umusozi wa Rebero bavuze ko hari igice cy'umusozi cyakuwemo umucanga wo kubaka imihanda abagisubiranyije bakoresha itaka ryatwarwaga n'isuri mu gihe cy'imvura ubu bakaba bishimiye ko hatewe ibiti byo gufata iryo taka no guhangana n'isuri yabasenyeraga.

Umwe mur bo witwa Karinganire Julien yavuze ko ibi biti biziye Igihe kuko yabonaga ibiteye kuri uyu musozi bidahagije mu kubaha umwuka nwiza no guhangana n'isuri. Yagize ati "Natereraga amaso ku musozi nkabona hakenewe kongerwa ibiti kuko ibihari bitari bishoboye gufata ubutaka bwatwarwaga n'amazi mu gihe cy'imvura akangiza bimwe mu bikorwaremezo n'inzu za bamwe mu baturanyi. Ibi biti tumaze gutera ndumva bizakumira ibyo biza ndetse byongere n'ubwiza nyaburanga bw'uyu musozi wacu".

Umuyobozi w'agateganyo w'Akarere ka Kicukiro Baingana Emmanuel yasabye abaturage kugira uruhare mu kongera ubuso buteweho amashyamba ndetse no gutera ibiti by'imbuto mu urwego rwo kurwanya imirire mibi.

Yabasabye kwita kuri ibi biti byatewe bikazatanga umusaruro byitezweho, kubungabunga ibyatewe no gutangira amakuru ku gihe y'ahagaragaye kwangiza ishyamba ry'umuturage cyangwa irya Leta.  Yagize ati " Ni uruhare rwa buri wese gutera ibiti cyane cyane ibibaha imbuto zo kurya. Ndifuza ko biba umuhigo wa buri wese kandi twabigeraho twese dufatanyije. Ibi biti duteye rero uyu munsi hamwe n'ibindi bihari turasabwa kubyitaho no kurinda ababyangiza.

Muri uyu mwaka w'ingengo y'imari, Akarere ka Kicukiro bafite intego yo gutera ibiti ibihumbi 36 birimo ibivangwa n'imyaka n'iby'Umurimbo n'Ibiti 4815 by'imbuto byatangiye guhabwa abaturage aho basabwa kugira uruhare muri iyi gahunda buri rugo nibura rugatera ibiti 3 by'imbuto z'amoko atandukanye.