Kicukiro: Abagore batangije ubukanguramba bwo kurwanya #Covid-19

Abagore bo mu Karere ka Kicukiro batangije ubukangurambaga bugamije gukangurira abantu bose kwirinda no gukumira #COVID19 hagamijwe kubaka umuryango mwiza kandi utekanye.

 

Ni ubukangurambaga bwatangirijwe ku mugaragaro muri Gare ya Nyanza ya Kicukiro no mu isoko rya Kigarama bukazamara icyumweru bukorerwa ahahurira abantu benshi no ku byapa bitegerwaho imodoka.

 

Ubu bukangurambaga buzibanda ku gushyira ibyapa biriho ubutumwa bwo kurwanya Koronavirusi ku binyabiziga ndetse bakanatanga udupfukamunwa dufasha abantu kwirinda Koronavirusi.

 

Ubutumwa batanga buribanda ku gushishikariza abantu kwambara agapfukamunwa, gukaraba intoki kenshi n’amazi meza n’isabune cyangwa umuti wabugenewe, guhana intera nibura ya metero imwe, kwifashisha ikoranabuhanga mu guhererekanya amafaranga no kubahiriza izindi ngamba zashyizweho zo kurwanya no gukumira #Covid-19 mu Rwanda.

 

Mu ijambo yavuze atangiza ku mugaragaro ubu bukangurambaga,Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro Umutesi Solange yashimiye ba"Mutimawurugo" bo mu Karere ka Kicukiro biyemeje gukomeza kugira uruhare rugaragara mu kurwanya no gukumira Koronavirusi.

Yagize ati “ Ndashimira ba Mutimawurugo batekereje iki gikorwa kuko kigiye kutwunganira mu bindi bikorwa byinshi bahari byo kurwanya Koronavirusi. Ni igikorwa twitezeho umusaruro udufasha kurushaho gukaza ubwirinzi twashyizeho mu guhangana n’iki cyorezo”.

 

Akarere ka Kicukiro kakajije ibikorwa by’ubwirinzi bwa #Covid-19 ahantu hose hahurira abantu benshi, ahatangirwa serivisi, n’ahakorerwa serivisi zitandukanye. Bimwe mu bikorwa byashyizweho birimo gushyiraho ubwogero rusange bwujuje ibisabwa ahatangirwa serivisi, kugenzura ko abantu bose bavuye mu rugo bambaye udupfukamunwa n’izindi ngamba nyinshi zashyizweho zo kurwanya no gukumira Koronavirusi.