Kicukiro: Umushinga “Gikuriro” urangiye uhinduye ubuzima bw’abagenerwabikorwa ku buryo bugaragara.

Kuwa 20 Nyakanga 2020 mu Karere ka Kicukiro hasojwe ku mugaragaro Umushinga “Gikuriro” watewe inkunga n'ikigega cy'Abanyamerika gishinzwe iterambere (USAID), ushyirwa mu bikorwa ku bufatanye bwa Guverinoma y'u Rwanda n’imiryango itegamiye kuri Leta irimo Catholic Relief Services (CRS), SNV, na DUHAMIC-ADRI.

 

Ni umushinga wari umaze imyaka 5 (2016-2020) ukorerwa mu Turere 8 tw’igihugu (Kicukiro, Nyarugenge, Rwamagana, Kayonza, Ngoma, Ruhango, Nyanza na Nyabihu) ukaba wari ufite intego yo gufasha utu Turere kurwanya imirire mibi no kongera ibikorwa bigamije guteza imbere isuku n’isukura mu baturage badutuye.

 

Bucyensenge Noella ni umwe mu bagenerwabikorwa b’uyu mushinga. Avuga ko wamufashije kwiteza imbere no kwikura mu bukene binyuze mu kwegereza abaturage amazi meza no kubahugura mu isuku n’isukura, kubigisha kuzigama binyuze mu matsinda yo kuzigama, kubigisha kwita ku mirire n’imikurire y’abana binyuze mu kubigisha gukora imirima y’igikoni n’ubundi bumenyi.

 

Bucyensenge akomeza avuga yari afite umwana  wari ufite ikibazo cy’imirire mibi ariko ntabimenye ahubwo agakeka ko ngo ari “amarozi”.

Mu buhamya bwe yagaragaje ko abajyanama b’ubuzima bahuguwe n’uyu mushinga ari bamusuye bakamwumvisha ko ikibazo umwana we afite ari imirire mibi nubwo byabanje kumugora ngo abyemere.

Yagize ati “ Abajyanama b’ubuzima baransuye bambwira ko dufite ikibazo cy’imirire mibi mu muryango. Njye n’umugabo wanjye ntitwahise tubyemera. Bakomeje kutwereka ibimenyetso tugeze aho turabyemera. Batangiye kutwigisha uko dutegura indyo yuzuye no gukora akarima k’igikoni dutangira gutera imboga nyuma umwana tumugaburira neza arakira”.

 

Mu gusoza uyu mushinga, Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’Akarere ka Kicukiro Rukebanuka Adalbert yashimiye abawushyize mu bikorwa ku kamaro wagize mu guhindura imibereho n’ubuzima bw’abaturage mu buryo bugaragara.

Yagize ati “ Uyu mushinga wafashije abaturage mu Mirenge yose y’Akarere kandi bihita byigaragaza ugeze aho wakorewe ndetse n’abagenerwabikorwa barabyivugira. Dushimiye ku mugaragaro abafatanyabikorwa bacu bawushyize mu bikorwa kandi tubijeje ubufatanye no mu bindi bikorwa biri imbere”.

 

Bimwe mu bikorwa uyu mushinga wagezeho mu Karere ka Kicukiro birimo kugeza ku baturage 51.000 amazi meza no kubaka ibikorwaremezo 33 bifasha gutanga no gutunganya amazi meza

Hashyizweho kandi amatsinda yo kuzigama no kugurizanya 232 amaze kuzigama Miliyoni 60Frw no kuguriza abanyamuryango agera kuri Miliyoni 33Frw .

Mu guteza imbere isuku, ingo 936 zahawe isakaro mu gihe izindi ngo 410 zahawe amabati yo kubaka ibiraro by'amatungo .

Mu kurwanya imirire mibi abana 945 bari munsi y’imyaka itanu bafashijwe kubona indyo yuzuye binyuze mu marerero yo ku rwego rw’Imidugudu.

 

Umuyobozi wungirije w’umushinga Gikuriro ku rwego rw’igihugu Umurungi Yvonne yashimiye Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro ku bufatanye bwabagaragarije bigatuma uyu mushinga ugera ku ntego wari wiyemeje.

Yasabye ko Ubuyobozi bwakomeza gukurikirana abagenerwabikorwa bakarushaho gufata neza ibikorwaremezo byubatswe no kudasubira inyuma muri gahunda z’iterambere n’imibereho myiza bagejejweho n’uyu mushinga.