Kicukiro: Africa New Life Ministries yaremeye abagore 6 imashini zidoda ngo biteze imbere.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wakabiri, umuryango wa gikiristu witwa Africa New Life Ministries ufite icyicaro mu Murenge wa Gatenga mu Kagari ka Nyanza wahaye abagore batandatu bo mu Karere ka Kicukiro imashini zidoda mu rwego rwo kubafasha kwikura mu bukene bagakora bakiteza imbere.

 

Gutanga izi mashini biri muri gahunda y’ubufatanye mu iterambere uyu muryango ufitanye n’Akarere ka Kicukiro bugamije kuzamura imibereho y’abagore, kurwanya ubukene no gufasha abana gukura neza bakazaba ingirakamaro aho batuye no mu gihugu hose muri rusange.

 

Mu ijambo yavuze mu gikorwa cyo gutanga izi mashini, Pastor Fred Katagwira wari uhagarariye Africa New Life Ministries muri iki gikorwa yavuze ko uyu muryango uzakomeza gufasha Akarere ka Kicukiro mu bikorwa bitandukanye by’iterambere ry’abaturage.

Yasabye aba bagore kwigirira icyizere maze izi mashini bahawe bakazibyaza umusaruro utuma barushaho kwiteza imbere mu mibereho yabo ya buri munsi. Yagize ati “ gufasha abagore kwiteza imbere bakava mu bukene ni imwe mu ntego dufite. Ibyo dukora ntibigarukira mu kwigisha abantu ijambo ry’Imana gusa ahubwo tunabafasha kwiteza imbere. Izi mashi tubahaye rero muzikoreshe neza zizabahe umusaruro ufatika utuma mwe n’imiryango yanyu muhindura ubuzima n’imibereho. Tuzakomeza gufatanya n’ubuyobozi bw’Akarere mu kurushaho kubateza imbere”.

 

Umwe mu bagore bahawe imashini witwa Mukangwije Alphonsine yavuze ko iyi nkunga ahawe igiye kumufasha guhindura imibereho akiteza imbere nyuma yari yarahagaritse ibikorwa byo kudoda kubera ko imashini yakoreshaga yibwe n’abantu batamenyekanye.

Yavuze ko yari amaze igihe kinini atadoda ngo ibi bikaba byaramugizeho ingaruka zirimo kubura bimwe ibyangombwa by’ibanze mu mibereho ye ngo ariko kuva ahawe igikoresho agiye kongera kudoda yiteze imbere.

Yagize ati “ Iyi mashini igiye kundinda kuba nasabiriza kandi nzi umwuga wo kudoda. Ngiye kuyikoresha nshakisha akazi ko kudoda hirya no hino kandi nizeye ko igiye gutuma mpindura ubuzima. Ndashimira ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bumpaye akabando kamfasha kwiteza imbere n’ab’umuryango wanjye.

 

Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Kicukiro Rukebanuka Adalbert yasabye aba bagore gufata neza izi mashini bahawe zikazabagirira akamaro mu mibereho yabo. Yagize ati “ Izi mashini muhawe murasabwa kuzifata neza, mukazikoresha mukabona amafaranga abafasha kugura ibyo mukeneye mu mibereho yanyu ya buri munsi. Nimuzifata neza kandi mukazikoresha neza nta kabuza zizatuma mubona n’izindi bityo ibikorwa byanyu bigende byaguka buhoro buhoro”.

 

Izi mashini zatanzwe buri imwe ifite agaciro k’ibihumbi ijana (100.000Frw) by’amafaranga y’u Rwanda.

 

Akarere ka Kicukiro binyuze mu ngengo y’imari yako bwite no mu bufatanye bw’abafatanyabikorwa bako mu iterambere gafite intego yo gufasha ibyiciro binyuranye birimo abagore, urubyiruko, koperative z’abafite ubumuga kakabashakira bimwe mu bikoresho byibanze bituma bakora imyuga bize bityo bakiteza imbere.