Kwandikisha abavutse no kwandukuza abapfuye bigiye kujya bikorerwa kwa Muganga.

Uyu munsi kuwa 10-08-2020 mu bitaro bya Masaka byubatse mu Karere ka Kicukiro hatangirijwe ku rwego rw’igihugu uburyo bushya bwifashisha ikoranabuhanga bwo kwandika abavutse no kwandukuza abapfuye bikorewe kwa muganga (Civil Registration and Vital Statistics).

 

Iyi gahunda yatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu Prof. Shyaka Anastase ari kumwe na Ministre w'ubuzima Dr. Daniel Ngamije, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa n’abandi bayobozi n’abakozi mu nzego z’imirimo itandukanye.

 

Ni igikorwa cyahuriranye no kwizihiza umunsi nyafurika w’irangamimerere wizihizwa buri tariki ya 10 Kanama buri mwaka wizihijwe hibandwa ku nsanganyamatsiko igira iti “Ikoranabuhanga mu irangamimerere: inkingi ya Serivisi yihuse kandi inoze”.

 

Kwandika abavutse no kwandukuza abapfuye bikorewe kwa Muganga bije nyuma yaho itegeko No 32/2016 rigenga abantu n’umuryango ryavuguruwe muri uyu mwaka 2020 ritanze uburenganziza bwo kwandika abavuka no kwandukura abapfiriye mu bigo nderabuzima bya leta n’ibyigenga naho ibyabereye mu muryango bigakorerwa ku rwego rw’akagari.

 

Iri tegeko ryashyizeho abanditsi bashya b’irangamimerere ari bo: umuyobozi w’ikigo nderabuzima cyangwa ivuriro n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari. Aba bazajya bandika abavutse no kwandukura abapfuye.

 

Mu kiganiro kigufi bagiranye n'itangazamakuru, aba bayobozi bavuze ko iri koranabuhanga rigiye gufasha igihugu mu kunoza no kwihutisha serivisi z’irangamimerere no gukora igenamigambi rinoze.

 

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase yavuze ko ubu buryo bugiye gutuma abaturage begerezwa serivisi z’irangamimerere ku buryo buruseho. Yagize ati “Ni uburyo bwiza bw’ikoranabuhanga buzatuma abavutse bandikwa ndetse n’abapfuye bakandukurwa ahatabayeho ko umuturage akora urugendo rurerure ajya gushaka iyi serivisi nkuko byari bisanzwe bikorwa. Tuyitezeho kuduha amakuru mpamo y’irangamimerere azanadufasha mu zindi gahunda zigamije iterambere ry’abaturage.”

 

Biteganyijwe ko ubu umwana wese uvukiye kwa muganga azajya ahita yandikwa; uhapfiriye nawe agahita yandukurwa.

 

Minisitiri w’ubuzima Dr. Daniel Ngamije yavuze ko amavuriro n’ibitaro byose mu gihugu abazakoresha iri koranabuhanga bose bamaze guhugurwa ku mikoreshereze yaryo. Yongeyeho ko Umubyeyi wabyaye mbere yo gusezererwa azajya abanza kwandikisha umwana wavutse ndetse n’uwapfuye akabanza kwandukurwa mbere yo gukurwa mu bitaro agiye gushyingurwa.

 

Amabwiriza agenga iyi gahunda avuga ko Kwandikisha umwana wavutse ari itegeko k'umubyeyi wese kandi ntagomba kurenza iminsi 30 ataramwandikisha.

 

Kwandukuza uwapfuye ni itegeko k'umuryango kandi ntukwiye kurenza iminsi 30 utaramwandukuza.

 

Aya mabwiriza akomeza avuga ko kwandikisha uwavutse bikorerwa ku ivuriro yavukiyeho cyangwa Ku biro by'Akagari k'uwavukiye mu rugo.

 

Kwandukuza uwapfuye bikorerwa mu ivuriro yapfiriyemo cyangwa ku biro by'Akagari k'uwapfiriye mu rugo.