Kicukiro: Ubuyobozi bwatashye icyiciro cya mbere cy’ibyumba by’amashuri 104 n’ubwiherero 114

Uyu munsi kuwa 11-08-2020, Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwatashye ku mugaragaro icyiciro cya mbere cyo kubaka ibyumba by’amashuri kigizwe n’ibyumba by’amashuri 104 n’ubwiherero 114.  

 

Ibikorwa byatashywe byatangiye kubakwa n’ubuyobozi bw’Akarere, abafatanyabikorwa bako mu iterambere n’abaturage mu muganda udasanzwe wabahuje ku rwego rw’Akarere wabereye mu Mudugudu wa Cyankongi mu Murenge wa Masaka kuwa 11-05-2020.

 

Ibyatashywe uyu munsi ni ibyumba 68 n'ubwiherero 78 bifite agaciro ka Miliyoni 530 Frw, byubatswe ku nkunga ya Banki y'isi, bije bisanga ibindi byumba 36 n'ubwiherero 36 byubatswe ku ngengo y'imari ya Leta bifite agaciro ka Miliyoni 290Frw.

Byose hamwe bikaba ibyumba 104 n'ubwiherero 114 byatwaye Miliyoni 820 Frw aribyo bigize icyiziro cya mbere cyatashywe ku mugaragaro.

 

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Umutesi Solange yavuze ko kubaka ibi byumba by’amashuri bizatuma bana bari basanzwe biga n’abazatangira ishuri mu mwaka utaha baziga neza bisanzuye kandi bikanazorohereza abarimu kwigisha bisanzuye.

Yagize ati“ Byagaragaye ko umwaka w’amashuri utaha, tuzakira abana benshi mu mashuri. Ni ngombwa rero ko tunoza imyiteguro yo kubakira hakiri kare. Imwe muri iyi myiteguro ni ibi byumba by’amashuri mubona twatashye ndetse n’ibindi bicyubakwa tuzataha mu minsi iri imbere. Kwigira ahantu heza hisanzuye kandi hajyanye n’igihe bifasha mu kongera ireme ry’uburezi n’imitsindire mu ishuri”.

 

Yongeyeho ko urebye imbaraga zashyizwe mu kubaka icyiciro cya kabiri cy’ibyumba by’amashuri ibyinshi muri byo bigeze mu isakara ari ikimenyetso ntakuka ko Akarere ka Kicukiro kiteguye neza kuburyo igihe amabwiriza ya Guverinoma yafungura amashuri abana bakwiga ntakibazo.

 

Umwe mu babyeyi barerera mu kigo cy’amashuri cya Rusheshe witwa Musabyemariya yavuze ko iri shuri riziye igihe kuko rizafasha kugabanya ubucucike bwagaragaraga muri iki kigo ndetse ko rizanafasha abana babo bakoraga urugendo rurerure bajya kwiga ahandi.

Yagize ati” Iri shuri ni igisubizo kuri twe. Nasuye umwana ku ishuri ndebye mu ishuri mbona ari benshi ku buryo nabonaga bigoye ko mwalimu yabigisha bose yisanzuye. Hari abana bakoraga urugendo rw’amasaha abiri bajya kwiga ahandi murumva ko bagiye kwiga hafi. Ni ishuri riziye igihe rwose!”.

 

Biteganyijwe ko mu Karere ka Kicukiro muri Nzeri hazaba hubatswe ibyumba by'amashuri 406 n'ubwiherero 543 byose bikazuzura bitwaye Miliyari 2.5Frw.

Izindi nkuru wasoma zijyanye n'iki gikorwa:

1. https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kicukiro-huzuye-icyiciro-cya-mbere-cy-ibyumba-by-amashuri-n-ubwiherero

2. https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/kicukiro-ibyumba-by-amashuri-byuzuye-hasigaye-gufasha-abana-bose-kuzitabira-kwiga

3. http://imvahonshya.co.rw/mu-rwanda-hatashywe-amashuri-ya-mbere-yubatswe-mu-mezi-3/