Kicukiro: RMC yahuguye Abayobozi ku byerekeye imikoranire myiza n’itangazamakuru.

Umuyobozi w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura (Rwanda Media Commision-RMC) Cleophas Barore yahuguye Abayobozi b’Akarere ka Kicukiro n’ab’Imirenge ikagize ku byerekeye imikoranire myiza n’itangazamakuru ndetse n’ibikubiye mu itegeko ryerekeye gutanga no kubona amakuru mu Rwanda (Access to Information Law).

 

Ni amahugurwa yari afite intego yo gufasha abayobozi gusobanukirwa biruseho imiterere n’imikorere y’itangazamakuru, kumenya gutanga amakuru mu gihe gikwiye hagamijwe kunoza imikoranire myiza hagati y’abayobozi n’abanyamakuru.

 

 

Mu ijambo yavuze afungura aya mahugurwa, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro wungirije Rukebanuka Adalbert yavuze ko nk’abayobozi bakenera kwihugura mu mategeko atandukanye abafasha kuzuza neza inshingano zabo za buri munsi bityo ko n’iryekeye gutanga no kubona amakuru naryo bakeneye kurisobanukirwa mu rwego rwo kunoza neza imikoranire n’itangazamakuru.

Rukebanuka avuga ko itangazamakuru rifasha abaturage kumenya amakuru y’ibibakorerwa bityo ko abayobozi bakwiye kumenya uko bakorana neza n’abanyamakuru.

Yagize ati “ Dukeneye gusobanukirwa biruseho uko dukwiye kwitwara imbere y’itangazamakuru no kurifasha kubona amakuru rikeneye. Abanyamakuru badufasha muri byinshi bituma twuzuza inshingano zacu. Dukeneye kumenya uko twakorana ntawe ubangamiye undi.”

 

Umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC) Barore Cleophas, yasabye aba bayobozi gufata abanyamakuru nk’abafatanyabikorwa babo bagamije kubafasha kuzuza inshingano hagamijwe guharanira iterambere n’imibereho myiza by’abaturage.

Yagize ati: “Ndabagira inama ko mwajya  mwakira neza umunyamakuru uje abagana, mukamufata nk’umufatanyabikorwa ushaka gufasha abo muyobora kurushaho kumenya ibyo mukora. Mu bihe byashize hari abayobozi babonaga umunyamakuru aje aho bayobora bakumva ko aje kureba ibitagenda gusa ugasanga bamwe muri abo bayobozi batangiye kwikoma abanyamakuru. Ibyo bikwiye guhinduka ahubwo mukakira abanyamakuru nk’abaje kubafasha kumenyekanisha ibyo mukora.”

 

Barore yibukije abayobozi ko kudatanga amakuru na byo ubwabyo ari inkuru kandi ko bitagaragara neza mu bo abo bayobozi bayobora. Yagiriye inama abayobozi ko bakwiye kujya bakusanya amakuru akenewe bakayatanga ako kanya cyangwa mu minsi igenwa n’itegeko bitewe n’amakuru akenewe.

 

Ati “ Ndatanga kandi inama yo kwikuramo umuco wo kudatanga amakuru. Iyo wanze gutanga amakuru nta yindi mbogamizi abo uyobora batangira gukeka ko hari inshingano utujuje cyangwa hari ibyo uhisha udashaka ko bimenyekana”.

 

Barore yibukije aba bayobozi ko mu gukorana neza n’itangazamakuru hakwiye kubamo kubahana buri wese agafasha undi kuzuza inshingano zimureba.

Ati “Mukwiye kwirinda guhutaza umunyamakuru uri mu kazi ke kandi n’umunyamakuru nawe akwiye kudahutaza abayobozi n’abamuha amakuru. Mu gihe mubonye hari amahame abanyamakuru batubahirije mujye mugana muri zimwe mu nzego zibafite mu nshingano bityo ibibazo byavuka bikemurwe neza.”.

 

Bamwe mu bayobozi bitabiriye aya mahugurwa bavuze ko bungukiyemo byinshi bigeye kubafasha kurushaho kunoza imikorere n’imikoranire n’itangazamakuru.

Murekatete Patricie uyobora Umurenge wa Niboye yavuze ko arushijeho gusobanukirwa n’ibikubiye mu itegeko ryerekeye gutanga no kubona amakuru. Ati “Ubu nsobanukiwe biruseho n’uburyo bwo gutanga amakuru, kuyakusanya n’igihe bisaba ngo mbe nayatanze”.

 

Aya mahugurwa agamije gufasha abayobozi gusobanukirwa birushijeho imiterere n’imikorere y’itangazamakuru, kumenya gutanga amakuru mu gihe gikwiye hagamijwe kunoza imikoranire myiza hagati y’abayobozi n’abanyamakuru.