Kicukiro irashimirwa impinduka zigaragara mu kwirinda COVID-19

Muri gahunda y’ubukangurambaga ku kwirinda COVID19 bukorwa n’abagize Guverinoma, kuri uyu wa Mbere tariki 14 Nzeri 2020, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Mukeshimana Gerardine n’inzego zitandukanye basuye isoko rya kijyambere rya Kicukiro Centre.

Ni mu gikorwa cyo gusura ahantu hatandukanye, harebwa uko amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi ashyirwa mu bikorwa cyane cyane ahahurira abantu benshi.

Minisitiri Dr Mukeshimana yabwiye itangazamakuru ko mu Karere ka Kicukiro kwirinda COVID19 birimo kugenda bitera imbere agereranije n’uko mbere byari bimeze.

Yagize ati: “Icyo twishimira ni uko kwirinda icyorezo cya COVID19 birimo kugenda bishyirwamo ingufu kandi birimo gutera imbere ugereranije n’uko byari bihagaze mbere.”

Minisitiri Dr Mukeshimana avuga ko ari inyungu za buri wese kwirinda Koronavirusi, akongeraho ko bidakwiye kwirinda kubera itegeko cyangwa abayobozi ahubwo ko byagombye kuba ibya buri wese.

Avuga kandi ko yasanze mu nzu zogosha zikanatunganya imisatsi, ko ari uwogosha n’uwogoshwa umwe muri bo aba atirinze.

Ati: “Ukora n’ukorerwa umwe muri bo aba atirinze, inama tubagira ni uko umuntu atiyogoshesha buri munsi kandi bisaba kwitwararika, ugafata agapfukamunwa ukoresha muri icyo gikorwa hanyuma warangiza ukakajugunya ukambara akamara iminsi”.

 

 

Minisitiri Dr Mukeshimana Geraldine yasabye abakora mu nzu zitunganya imisatsi gukaza ingamba zo kwirinda COVID19 (Foto Kayitare Jean Paul)

Mugisha Kevin warimo yogoshwa avuga ko bigoye kwirinda mu gihe umuntu yiyogoshesha ahubwo ko hakwiye gukazwa isuku mu nzu zitunganya imisatsi.

Ati: “Imbogamizi mu kutwogosha twambaye agapfukamunwa ni uko umusatsi waza ukinjira mu gapfukamunwa noneho cya gihe cyo guhumeka bikaba byateza ikibazo mu myanya  y’ubuhumekero”.

Akomeza agira ati: “Kwirinda ni ngombwa, bibaye ngombwa inzu zogosha zikanatunganya imisatsi zakongera isuku, niba agiye kukogosha akabanza agatera imiti imashini, nange nkayitera bityo twese tukirinda COVID19”.

Ngarukiye Jean Bosco ukora akazi ko kogosha agaragaza ko kogosha umukiriya yambaye agapfukamunwa ari imbogamizi bahura nazo.

Ati: “Amabwiriza yo kwambara agapfukamunwa ni meza kandi arumvikana, imbogamizi zihari ni ukogosha umuntu yambaye agapfukamunwa.”

Nyampundu Marte ukora muri “Agora Coffee and Chocolate Bar” mu isoko rya Kicukiro, yabwiye Imvaho Nshya bagerageza kubwira abakiriya babo ko bagomba guhana intera bityo ubwirinzi bugakomeza.

Ku rundi ruhande, agaragaza ko batakibona abakiriya benshi kubera ko abakozi bagabanutse ariko ngo no mu masaha ya nimugoroba abakiriya baba ari bake, ariko icyo bashyize imbere ni ugukomeza kwirinda Koronavirusi.

Bayingana Jean de Dieu umuyobozi wa “Umunyana Restaurant” avuga ko abakiriya babagana bafata akasembuye mu gihe bategereje ibyo kurya ariko ko badashobora guhindura ngo bakore akabari kandi kabujijwe.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Umutesi Solange, asaba abakorera mu isoko rya Kicukiro gukomeza kwirinda kuko ngo ribonetsemo abarwayi ba COVID-19 rishobora gufungwa.

Ati: “Mukomeze mwirinde kuko habonetse abarwayi isoko ryafungwa ariko mukwiye no gutekereza ku miryango yanyu.”

Yakomeje avuga no ku bantu banywa inzoga, abasaba kwitwararika muri ibi bihe byo kwirinda ikwirakwiza ry’icyorezo COVID19 , kuko uzinyoye hari ubwo ata umurongo wo kwirinda no kurinda abanda.

Source: www.imvahonshya.co.rw