Kicukiro: MINAGRI yasabye abahinzi gukoresha ifumbire ngo bongere umusaruro

Abakurikirana ibikorwa by’ubuhinzi muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) basabye abahinzi bo mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro gukoresha inyongeramusaruro mu bikorwa byose by’ubuhinzi bakora kuko ari bumwe mu buryo bakoresha mu kongera umusaruro w’ibyo bahinga bityo bakiteza imbere.   

 

Ibi aba bahinzi babisabwe n’Umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Octave Semwaga mu gikorwa cyo gutangiza igihembwe cya mbere cy’ihinga cy 2021 A, ku rwego rw’Umujyi wa Kigali kikaba cyatangirijwe mu Kagari ka Rusheshe kuri site y’ubuhinzi ya Kagese ahatewe imbuto y’ibigori byo mu bwoko bwa Hybrid.

 

Dr. Semwaga yasabye aba bahinzi guhinga ubutaka bwose bushobora guhingwa bagatera imbuto y’indobanure ndetse bakanakoresha ifumbire y’imborera cyangwa mvaruganda kuko ari bwo umusaruro biteze uzarushaho kuba mwinshi bityo inyungu zikiyongera.

Yagize ati “ Turabasaba ko muhinga ahantu hose hashoboka kandi muhatere imbuto zigezweho mugerekeho no gukoresha inyongeramusaruro kuko ari bwo muzeza byinshi kandi byiza bifite agaciro haba ku isoko ry’imbere mu gihugu no hanze yacyo”.

 

Uyu muyobozi kandi yabasabye kwitegura kuhira imyaka yabo mu gihe imvura iteganyijwe mu minsi iri imbere yagwa idahagije. Yavuze ko kugira uburyo bwo kuhira bukora neza butuma umuhinzi ahinga ibihe byose hatabayeho gutegereza imvura.

Yagize ati” Mu byo muteganya kandi ntimuzabagirwe uburyo bwo kuhira imyaka yanyu. Binyuze muri gahunda ya “Nkunganire Muhinzi”mushobora kubona imashini zibafasha kuhira ku giciro gito. Ubwo buryo rero mwazabukoresha mu gihe imvura yabaye nke ndetse no mu gihe cy’izuba kugira ngo umusaruro w’ubuhinzi bwanyu ube mwinshi.

 

Umwe mu bahinzi bahinga muri aka gace witwa Saveri yavuze ko ubu imbuto ya kijyambere yabagezeho ku gihe bakaba biteguye gushyira mu bikorwa inama zose bagirwa na Minisisteri y’ubuhinzi n’ubworozi binyuze mu bafashamyumvire b’ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.

Yongeye ko ubu abahinzi bibwiriza bagahinga ku gihe bitabaye ngombwa ko babyibutswa n’ubuyobozi ngo ibi bikaba bitanga icyizere ko ahashoboka hose muri uyu Murenge hazahingwa mu rwego rwo kongera umusaruro

Saveri yasabye Ubuyobozi gukomeza kubaba hafi bukabashyiriraho aho kwanika no guhunika umusaruro wabo mu rwego rwo kuwurinda ko wangirika.

Yagize ati “ Ubu guhinga kijyambere twabigize intego kandi twiteguye kumvira inama zose zihabwa zatuma ubuhinzi bwacu butera imbere. Mu kongera umusaruro turasaba ko mwaduha aho twanika ndetse tukanahahunikira imyaka yacu bityo wa musaruro urusheho kugira agaciro”.

 

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Wungirije Rukebanuka Adalbert yabwiye aba bahinzi ko ku bufatanye na MINAGRI hazashakwa uburyo umusaruro wazajya ubikwa neza.

Yashimiye aba bahinzi imbaraga bashyize mu gutegura neza ubutaka anabasaba kuzishyira mu gutera ubu butaka bakoresho imbuto nziza n’ifumbire.

Yabasabye kandi gukomeza ibikorwa by’ubuhinzi banubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kuko ngo bajenjekeye iki cyorezo bashiduka ibyo bateganyaga batabigezeho.

Yagize ati “ Mukomeze mushyire ingufu mu gutera imbuto muri ubu butaka kandi munazirikane ko hanze aha hari icyorezo cya Koronavirusi. Muresabwa rero kubahiriza ingamba zose zashyizweho mu kucyirinda kuko mutacyirinze ibyo muteganya byose byaba imfabusa”.

 

Muri iki gihembwe cya mbere cy’ihinga cya 2021 A, mu Karere ka Kicukiro hateganyijwe guhingwa ibigori, ibishyimbo n’imboga kuri hegitari zigera ku 1000.