Kicukiro: Urubyiruko rwiyemeje kwizigamira muri “Ejo Heza” no kuyimenyekanisha mu batayizi.

Abagize Inama y’igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Kicukiro biyemeje kwiyandikisha no kwizigamira muri gahunda y’ubwizigamire ya “Ejo Heza” ndetse bagakora uko bashoboye bakayimenyekanisha hirya no hino mu baturage kugira ngo bayisobanukirwe bityo nabo babashe kwizigamira bazagire amasaziro meza.

 

Uyu ni umwe mu mihigo uru rubyiruko rwaraye rwiyemeje kuzageraho mu mwaka wa 2020/2021 ubwo rwayishyiragaho umukono imbere y’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro mu muhango wabereye ku cyicaro cy’Akarere ku mugoroba wo kuri uyu wakabiri tariki ya 30-09-2020.

 

Ni umuhango wanitabiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’urubyiruko Bwana Robert Mwesigwa n’abandi bahagarariye izindi nzego z’urubyiruko.

 

Mu kiganiro yahaye uru rubyiruko ku byerekeye Gahunda ya Ejo Heza, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Wungirije Bwana Rukebanuka Adlbert yasobanuye ko iyi gahunda ari uburyo bw’ubwizigamire bw’igihe kirekire buteganyiriza izabukuru bwashyizweho na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo gufasha abaturage kuzagira amasaziro meza.

Yongeyeho ko muri iyi gahunda, buri Munyarwanda wese ndetse n’umunyamahanga utuye mu Rwanda bafite Uburenganzira bwo kuyijyamo bakizigamira aboneraho gusaba urubyiruko kuyitabira no kubwira abandi bakayitabira mu rwego rwo gutegura ejo habo heza.

Yagize ati “Ni amahirwe mufite yo kugira Ubuyobozi buzirikana ejo heza hanyu bukabashyiriraho gahunda nkiyi izabafasha igihe muzaba mugeze mu zabukuru bamwe batagishoboye gukora ariko bagakomeza bakabaho neza. Ndabasaba rero kuyitabira mugatangira kwizigamira mukiri bato”.

 

Shema Keneth uyoboye urubyiruko rw’Akarere ka Kicukiro yavuze ko uru rubyiruko rwiteguye kwesa neza imihigo rwiyemeje kugeraho muri uyu mwaka wa 2020/2021. Yavuze ko ku ikubitiro bagiye gufasha Akarere kwihutisha ishyirwamubikorwa ry’imihigo irimo Ejo Heza no gushishikariza abaturage kwitabira kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (Mitiweli).

Yagize ati “ iyo ni imwe mu mihigo tugiye kwihutisha. Turegera urubyruko rwose abari hano n’abatari hano tubabwire ibyiza byo kujya muri gahunda ya Ejo Heza. Kuyisobanukirwa no kuyitabira bizatuma n’abo mu miryango yacu bayimenya biyandikishe kandi banizigamire. Biradusaba imbaraga kandi twizeye ko tuzifite kandi hamwe n’indi mihigo yose twiteguye kuzayesa”.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’urubyiruko Bwana Robert Mwesigwa yashimiye uru rubyiruko umurava n’ubwitange rwagaragaje mu gukumira icyorezo cya #Covid19 rufasha abaturage kurushaho kugisobanukirwa no kucyirinda.

Yasabye uru rubyiruko no kugaragaza gushyira hamwe maze iyi mihigo rufite rukazayesa ku rugero rwifuzwa.

Yagize ati “Gushyira hamwe nibyo byonyine bizatuma iyi mihigo muyesa. Tubizeyeho imbaraga kandi muzafatanye n’Ubuyobozi bw’Akarere bubagire inama maze imbaraga zanyu mukomeje no kugaragaza mu zindi gahunda zitandukanye zizarusheho kubaka igihugu mwifuza.

 

Imihigo y’urubyiruko rw’Akarere ka Kicukiro y’umwaka wa 2020/2021 ikubiye mu nkingi 4 ari zo ubukungu, imibereho myiza, imiyoborere myiza ndetse n’ubutabera.

Imyinshi muri yo igaruka ku gufasha urubyiruko kurangwa n’indangagaciro z’umuco nyarwanda, kwirinda inda zitateguwe mu rubyiruko no kurangwa n’imyifatire ibonye.

Harimo kandi kwita ku batishoboye babafasha kubona amacumbi, kurwanya imirire mibi n’izindi gahunda zihindura imibereho n’ubuzima bw’abatuye Akarere ka Kicukiro.