Kicukiro: Urubyiruko rwasabwe gusigasira ubumwe n’ubwiyunge buhamye

Urubyiruko rwo mu Karere ka Kicukiro ruhagarariye abandi rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwasabwe kuba umusemburo w’ubumwe n’ubwiyunge buhamye mu Banyarwanda nk’inkingi ibahuza mu cyerekezo cy’iterambere.

 

Ibi uru rubyiruko rwabisabwe mu mahugurwa yaruhuje ubwo hatangizwaga ku mugaragaro Inzira y’ubumwe n’ubwiyunge (Reconciliation Caravan) ifite umwihariko ku rubyiruko yateguwe n’Akarere ka Kicukiro ku bufatanye na Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge n’Umuryango witwa Rabagirana Ministries.

 

Ni ibiganiro byahawe urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruhagarariye abandi mu mirenge yose igize Akarere ka Kicukiro byatanzwe na Rev. Antoine Rutayisire byibanda ku mateka yaranze u Rwanda binaruhamagarira gusigasira ubumwe n’ubwiyunge buhamye.

 

Rev. Rutayisire yabwiye uru rubyiruko ko rusabwa kwihatira kwiga amateka y’u Rwanda cyane cyane ibyerekeye inzira y’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda kuko bizabafasha kurushaho kumenya aho igihugu cyavuye, aho kigeze n’aho kigana.

Yagize ati”Urubyiruko nib o bayobozi b’ejo. Bakwiye kumenya aya mateka kuko bizabafasha gukomeza kubaka iki gihugu mu bihe biri imbere”.

 

Rev. Rutayisire yakomeje avuga ko Ubuyobozi bwiteze umusaruro ukomeye muri izi nyigisho zihabwa urubyiruko kuko ngo zizabafasha kubaka ejo heza habo n’ah’igihugu muri rusange.

Yagize ati “Amasomo twagombaga kwiga y’amateka y’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda ni amasomo usanga ari ngombwa cyane. Icyo tubatagerejeho ni ukubona izo mpinduka zibaho kugira ngo urubyiruko rusobanukirwe mbere na mbere amateka y’iki gihugu, bamenye aho twavuye bamenye uko byari bimeze, bamenye aho ibintu byapfiriye bamenye n’ibyo tugomba kubaka kugira ngo igihugu cyacu gikomeze kujya imbere’’.

 

Umwe mu bitabiriye ibi biganiro witwa Niyigena na Jacques yavuze ko muri ibi biganiro bigiyemo byinshi ku mateka y’u Rwanda bityo nabo bakaba bagiye kubigeza ku rundi rubyiruko bahagarariye.

Yagize ati “Nasobanukiwe birambuye uko amacakubiri yinjijwe mu banyarwanda, uko banganye kandi bari umwe, menya uko ayo macakubiri yatumye Jenoside iba ndetse menya n’icyo ubuyobozi bwakoze ngo bugarure ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda. Ni ibiganiro byiza tukaba twiyemeje kubigeza no ku bandi duhagarariye nabo barusheho kumenya amateka y’igihugu bityo bidufashe gutegura neza ejo hazaza hacu”.

 

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Umutesi Solange yabwiye uru rubyiruko ko rufite amahirwe yo kuvukira mu gihugu gikataje mu nzira yo kubaka ubumwe n’ubwiyunge bityo ko rugomba gukoresha ayo mahirwe rugakomeza imihigo myiza igihugu kigezeho uyu munsi rugaharanira iterambere rirambye ryubakiye ku bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.  

 

Nyuma y’ibi biganiro hanatanzwe ibihembo ku Mirenge 3 yahize indi mu bijyanye no kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge binyuze mu mwaka w’imihigo wa 2019/2020.

Umurenge wa Gahanga waje ku mwanya wa mbere, kanombe iza ku mwanya wa kabiri naho Kagarama iza ku mwanya wa gatatu.

Izindi nkuru wasoma zifitanye isano n’iki gikorwa:

https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Urubyiruko-rweretswe-uko-rwaba-umusemburo-wo-gusigasira-ubumwe-n-ubwiyunge-buhamye

https://umuseke.rw/mme-umutesi-abwira-urubyiruko-ubumwe-nubwiyunge-ati-mwavutse-amateka-mabi-yaracitse.html

https://www.gospeltime.org/2020/10/25/kicukiro-district-rabagirana-ministries-join-hands-to-enlighten-the-youth-about-rwandas-history/#