Kicukiro: Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwageneye inkunga Imiryango itishoboye yo mu Murenge wa Masaka.

Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwo mu Karere ka Kicukiro rwageneye imiryango itishoboye ifu y'igikoma ingana n’ibiro 80kg izafasha abana babarizwa mu miryango itishoboye yatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Gicaca mu kagari ka Gako mu murenge wa Masaka.

 

Igikorwa cyo gufasha iy imiryango cyabaye ubwo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 31/10/2020 uru rubyiruko rwasozaga ukwezi kwahariwe ibikorwa by’ubukorerabushake byibandaga ku nsanganyamatsiko igira iti “Ubukorerabushake, umusingi w’iterambere”.

 

Ni ukwezi kwasojwe kandi n’umuganda wo gutera ibiti mu ngo z’abaturage mu rwego rwo kubafasha kwita ku mirire no kwitabira kurya imbuto baharanira kugira ubuzima bwiza.

 

Muri uku kwezi k’ubwitange kandi urubyiruko rw’abakorerabushake rwishyize hamwe rugurira abantu 215 ubwisungane mu kwivuza (Mitiweli).

 

Uwambayingabire Louise, umwe mu bagenewe inkunga n’urubyiruko rw’abakorerabushake avuga ko urubyiruko ari imbaraga z’igihugu kandi ko ari imbaraga zabo nk’abakuze.

 

Yishimira kandi ko yishyuriwe umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, bityo akaba adashobora kurembera mu rugo kandi hari ababyiruka bakomeje kubitaho.

Ati: “Urubyiruko rudahari twe ntacyo twakora, turarushumira kuri ubu bwitange bwarwo”.

 

Mukabudandi Jeanne warihiwe ubwisungane mu kwivuza, na we yishimira ko abana be bagiye kunywa igikoma bityo bakagira imikurire myiza.

Yagize ati: “Ndishimye cyane kuko abana bange bagiye kunywa igikoma k’imvange y’ibinyampeke. Ifu baduhaye izatuma abana batagira ikibazo k’imikurire”.

 

Niwemwiza Jeanne, Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu Murenge wa Nyarugunga mu karere ka Kicukiro, yabwiye itangazamakuru ko mu bushobozi bwabo bakora uko bashoboye kugira ngo baremere barumuna babo bo mu miryango itishoboye.

 

Ati “Mu bushobozi bwacu tugerageza kwigomwa mu byo dukora kugira ngo turemere barumuna bacu batuye muri uyu mudugudu kuko ni bo bazadusimbura ejo n’ejobundi”.

 

Uwizeyimana Eric, Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu karere ka Kicukiro, avuga ko iki ari igikorwa urubyiruko rusanzwe rukora. Anagaruka kandi ku bikorwa byakozwe ubwo hakorwaga umuganda usoza ibikorwa by’ubukorerabushake.

Ati: “Twahisemo kuza kuremera imiryango y’abatishoboye batujwe mu mudugudu w’ikitegererezo tubaterera ibiti by’imbuto, tubashakira ubwisungane mu kwivuza ndetse abana tubaha ifu y’igikoma, nk’igikorwa cyo kurwanya imirire mibi”.

 

Murenzi M. Donatien, Umuyobozi w’Imirimo rusange mu karere ka Kicukiro, ashima urubyiruko rw’Akarere ka Kicukiro kuko ngo rufasha akarere muri byinshi.

 

Asobanura ko ubyiruko rwafashije Akarere mu gufasha abaturage mu gihe cya guma mu rugo, kureba uko amabwiriza yubahirizwa, kureba ko abantu bambara udupfukamunwa, gukaraba n’ibindi.

Akomeza agira ati: “Muri uku kwezi bubakiye abatishoboye inzu enye bubatse mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Gatenga ndetse n’ibindi bikorwa byinshi bakoze.