Kicukiro: Abafatanyabikorwa b’Akarere bitabiriye gahunda ya “TUJYANEMO” igamije kwimakaza umuco w’isuku

Mu bukangurambaga bw'isuku bukomeje, Abafatanyabikorwa mu bikorwa by’isuku n'isukura biyemeje gufasha Akarere muri gahunda yiswe"TUJYANEMO" igamije kwimakaza umuco w’isuku mu batuye Akarere ka Kicukiro.

 

Ni gahunda isaba abatuye mu Karere ka Kicukiro bose guhagurukira rimwe nta numwe usigaye maze bakajyana mu bikorwa byo guteza isuku imbere bityo abaturage bose bakarushaho kwimakaza umuco w'isuku aho batuye,bakorera n'ahabakikije hose.

 

Gutangiza iyi gahunda ya "TUJYANEMO" n'abafatanyabikorwa bacu byatangijwe kuwa 03/11/2020 mu Mirenge yose igize Akarere; Ku rwego rw'Akarere bibera mu Kagari ka Karambo mu Murenge wa Gatenga.

 

Ni igikorwa cyaranzwe no gukora umuganda w'isuku mu ngo, mu mihanda y'imigenderano n'ahahurira abantu benshi bikaba byakozwe ku nkunga ya Water for People, World Vision Rwanda, Kampani z’isuku n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

 

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro iki gikorwa, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange yavuze ko gahunda ya “TUJYANEMO” yari isanzwe aho Ubuyobozi bwafatanyaga n’abaturage kwimakaza isuku ariko ngo kugira ngo isuku izagerweho ni ngombwa ko habaho ubufatanye n’abafasha Akarere mu bikorwa by’isuku bitandukanye.

Yagize ati: “Icyo dusaba abaturage, muri gahunda zo kwita ku isuku n’isukura ni ukujyanamo kandi twese hamwe twimakaze umuco w’isuku n’isukura mu Karere ka Kicukiro”.

 

Umumararungu Apophia, umuturage utuye mu Gashyekero mu Kagari ka Karambo, avuga ko isuku ari ingombwa kandi ko ntawugomba kuyibwirizwa.

Ati: “Ubundi nta muntu wakabwirijwe kugira isuku kuko iyo utayigize ni wowe ubwawe bigiraho ingaruka, ariko nanone ubuyobozi bwacu ntibwaterera aho kuko umuturanyi wange arwaye nange naba ndwaye, isuku ni ngombwa rwose”.

Avuga ku ruhare rw’abafatanyabikorwa muri iyi gahunda, Uwonkunda Bruce, Umukozi ushinzwe iterambere rirambye mu Muryango mpuzamahanga ‘Water for People’, avuga ko uwo muryango ukorana n’Akarere ka Kicukiro kuva mu 2010, mu bikorwa bikorwa by’isuku bitandukanye birimo kwegereza abaturage amazi abafasha mu isuku n’isukura.

Yemeza ko hari byinshi Water For People ifatanyamo n’Akarere nko gutwara amazi mu baturage, kubaka ibigega by’amazi n’ubwiherero ku mashuri n’ibindi.

Yagize ati “Twaje gukangurira abaturage guhora bafite isuku. Isuku mu Karere ka Kicukiro navuga ko ihagaze neza muri rusange nubwo hari ibice bimwe na bimwe bikigaragaramo imbaraga nkeya”.