Kicukiro: Minisitiri w’Uburezi yasabye abanyeshuri gukaza ubwirinzi bwa #Covid-19

Minisitiri w’Uburezi, Dr.Uwamariya Valentine yasabye abanyeshuri n’abarimu bo mu bigo by’amashuri byo mu Karere ka Kicukiro gukaza uburyo bwo kwrinda ikwirakwira rya Koronavirusi kuko mu gihe badohotse iki cyorezo kikiyongera byatuma amashuri afungwa bityo gahunda bari bafite yo kwiga bakarangiza Programu neza ntigerweho uko bikwiye.

Ibi Minisitiri w’uburezi yabibasabye mu bugenzuzi yakoreye muri bimwe mu bigo by’amashuri areba uko itangira ry’amashuri ryagenze anagenzura uko amashuri yubahiriza ingamba zashyizweho zo kwirinda ikwirakwira rya #Covid-19.

Minisitiri w’uburezi yasuye ikigo cy’amashuri cya GS Camp Kanombe na GS EFOTEC-Nyarugunga bibarizwa mu Murenge wa Nyarugunga. Yanasuye kandi GS Remera Protestants ibarizwa mu Murenge wa kanombe.

Mu butumwa yatanze mu mashuri yose yagezemo, Minisitiri w’uburezi yibukije abanyeshuri gukaza ingamba zo kwirinda COVID-19 bakaraba neza intoki, kwambara neza agapfukamunwa, guhana intera no kwirinda gukorakora aho babonye hose nko ku bikuta n’ahandi.

Yashimangiye ko kubahiriza izi ngamba bizatuma biga neza bityo porogaramu ziteganyijwe bakazaziga neza nta nkomyi.

Yagize ati “Bana bacu mwifashe, mudufashe, mufashe n’ubuyobozi bw’igihugu cyacu, kugira ngo icyorezo cya COVID-19 tugikumire mu mashuri yacu. Igisigaye ni ugukomeza kubahiriza ingamba, kugira ngo amashuri ataba intandaro yo gukwirakwiza icyorezo”.

 

Minisitiri w’Uburezi kandi yasabye abanyeshuri kwiga bashyizeho umwete, gukoresha igihe cyabo neza bihatira kumva no gusobanukirwa ibyo bize, kurangwa n’uburere ndetse n’izindi ndangagaciro zikwiye kuranga umunyeshuri w’icyitegererezo.

 

Umwe mu banyeshuri witwa Mpano wiga kuri GS Remera Protestants yavuze ko ubutumwa Minisitiri w’uburezi abahaye yabuzirikanye kandi ko agiye gukora uko ashoboye we na bagenzi bagakurikiza inama bagiriwe.

Ati “Ubutumwa Minisitiri yaduhaye ni ingenzi kuri njye kuko bunyibutsa ko ngomba kwirinda aho ndi hose. Ni umukoro ntahanye no mu rugo nabo nkababwira ko bagomba kwirinda kuko icyorezo cya Koronavirusi kigihari. Nizeye ko njye nabagenzi banjye nidukurikiza inama aduhaye bizadufasha kurushaho kwirinda iki cyorezo.”