Masaka: Imiryango 15 yorojwe inka muri gahunda ya “Gira inka”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro kuri uyu wa gatatu tariki ya 18-11-2020 bwashyikirije miryango 15 yo mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro inka zibafasha kwiteza imbere no guhindura imibereho yabo nkuko intego ya gahunda ya “Gira inka” ibigena.

 Izi nka bazihawe ziherekejwe n’ibindi byangombwa zikenera ngo zibeho neza birimo imiti, amapompo atera umuti wica udukoko turi ku ruhu rwazo, umunyu n’ibindi byangombwa bifasha mu kwita no kubungabunga ubuzima bw’inka.

 

Mu gikorwa cyo kubaha izi nka, Umuyobozi w’imirimo rusange w’agateganyo mu Karere ka Kicukiro Bwana Murenzi M. Donatien yasabye abazihawe kuzitaho uko bikwiye bazishakira ibyangombwa byose bzikororoka neza bityo abazihawe uyu munsi nabo bakazoroza bagenzi babo.

 

Yagize ati “Izi nka muziteho, ni izingiro ryo gutera imbere mu gihe muzaba muzifashe neza. Muzihe ibyangombwa byose kandi nta kabuza zizabaha umusaruro mwiza kandi bizanabafasha koroza n’abandi”.

 

Umwe mu bahawe witwa Yankurije yashimiye Ubuyobozi bukuru bw’igihugu bwashyizeho iyi gahunda avuga ko iyi nka ahawe ije ari igisubizo kandi ko agiye kuyitaho nkuko yabisabwe ikazamufasha gutera imbere mu mibereho ye.

 

Yagize ati “ Nta kindi narenzaho uretse gushimira Perezida Paul Kagame umpaye inka nkaba nizeye ko ngiye kunywa amata nkabona ifumbire mbese muri make iyi nka ikaba igiye kumfasha gutera imbere. Nzayitaho uko bikwiye kuko nari nyikeneye kandi nzakora uko nshoboye nanjye noroze abandi”.

 

Igikorwa cyo gutanga inka ku baturage bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe kizakomeza hirya no hino mu Mirenge binyuze muri gahunda yo kwitura (uwahawe inka ikabyara agatanga inyana imwe yayivutseho) cyangwa mu kugurirwa inka zunganira iyo gahunda nkuko amabwiriza abigena

 

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021, Akarere ka Kicukiro gafite umuhigo wo gutanga inka 100 ubu kakaba kamaze gutanga inka 54. Izi zose zirasanga izindi zisaga ibihumbi bibiri zimaze gutangwa mu Karere ka Kicukiro kuva aho gahunda ya Gira inka itangiriye gushyirwa mu bikorwa.