Kicukiro: Abashinzwe kurwanya ibiyobyabwenge bahuguwe ku mategeko ahana ikoreshwa n’ikwirakwizwa ryabyo

Abayobozi mu muryango wa Gikirisito uharanira iterambere ryuzuye (MOUCECORE) ku bufatanye n’uw’Abagide mu Rwanda (AGR), Polisi y’u Rwanda (RNP) na Komite y’igihugu ishinzwe kurwanya ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge mu Rwanda (MIC) bahuguye abafite kurwanya ibiyobyabwenge mu nshingano zabo za buri munsi ibyerekeye amategeko ahana ikoreshwa n’ikwirakwizwa ryabyo mu Rwanda.

 

Abahuguwe bagizwe ahanini n’abagize Komite yo kurwanya ibiyobyabwenge ku rwego rw’Akarere bakaba nabo bazahugura abandibagize Komite zo kurwanya ibiyobyabwenge mu Mirenge, Utugari n’Imidugudu.

 

Rt Rev. Dr Birindabagabo Alexis Umuyobozi w’ umuryango wa Gikirisito uharanira iterambere ryuzuye, yavuze ko aya mahugurwa aziye igihe kubera ko nyuma y’ubukangurambaga bagiye bakorera hirya no hino mu gihugu, byagaragaye ko abantu benshi batazi ibigendanye n’amategeko ariho ahana ikwirakwizwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu Rwanda.

Dr. Birindabagabo yavuze kandi ko ibiyobyabwenge byagabanutse ku buryo bugaragara mu Rwanda ariko ko ari ngombwa ko abantu bose basobanukirwa neza icyo amategeko avuga ku guhana uwo ari wese wabikwirakwije cyangwa wanabikoresheje.

Yagize ati “Ni ibintu bigaragarira buri wese ko ibiyobyabwenge byagabanutse bitewe n’ingamba zashyizweho zo kubikumira. Hakenewe rero ko abantu bose basobanurirwa ibihano bitaganywa n’amategeko ku muntu wese ubikoresha cyangwa ubikwirakwiza. Ni yo mpamvu twaje gutanga aya mahugurwa ngo aba nabo bazagende bahugure abandi bityo iyi gahunda ikazagera ku muturage wese.”

 

CSP Claude Bizimana wari uhagarariye Polisi y’u Rwanda muri iki gikorwa yavuze ko kubera ingufu zashyizwe mu guhashya ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge hari abagerageje kwiga uburyo bushya bwo kubitwara ariko nabo ngo bakaba bafatwa batarabigeza iyo bajya.

Yongeyeho ko aho kugira ngo abantu bakomeze gushukwa n’indonke bakura mu gukwirakwiza ibiyobyabwenge bakwiye ahubwo gusobanukirwa n’ibihano bahabwa mu gihe bafatiwe muri icyo cyaha

Yagize ati “ Kumenyekanisha icyo amategeko avuga ku bihano bihabwa abakwirakwiza ibiyobyabwenge bizagabanya ababyishoramo rimwe na rimwe baba batanafite amakuru ku ngaruka byabagiraho. Buri wese namara gusobanukirwa neza n’ibi bihano twizeye ko gukwirakwiza ibiyobyabwenge bizagabanuka cyane”.

 

Umwe mu bahuguwe witwa Mutoniwase Shemsa, yavuze ko aya mahugurwa abafashije kumenya byimbitse ingo zitandukanye zikubiye mu itegeko rihana ikwirakwiza n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu Rwanda. Yongeyeho ko nk’urubyiruko agiye kurushaho gusobanurira bagenzi be icyo amategeko avuga ku bakwirakwiza ibiyobyabwenge kandi ko yizeye ko n’abatekerezaga kubyishoramo bazabireka kuko ibihano byazamuwe.

Ati “Muri aya mahugurwa nkuyemo inyigisho zikomeye zirebana n’ibihano ku bakwirakwiza ibiyobyabwenge. Ubisobanukiwe ntiwakwemera ko hari ugushora muri iki gikorwa kuko ingaruka zacyo ari mbi cyane kuri wowe ubwawe n’ab’umuryango wawe bose badasigaye. Icyo navuga ni uko ngiye kugaragaza uruhare rwanjye mu gufasha Akarere ka Kicukiro ntuyemo ngafasha cyane cyane urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge n’icuruzwa ryabyo.”

 

Avuga ku ngaruka z’ibiyobyabwenge Dr. Kayiteshonga Yvonne, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe indwara zo mu mutwe mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), yasobanuye ko ibiyobyabwenge byica ingingo zose zo mu mubiri umuntu bikaba byanakurizamo urupfu.

Yagize ati “Ibiyobyabwenge bigira ingaruka ku muntu uko yakabaye wese, bimutera indwara zo mu mutwe, bitera indwara z’umutima, indwara z’umwijima, indwara z’imyanya y’ubuhumekero, ni yo mpamvu tuvuga ko byica inyama zose z’umubiri tukabakandi dusaba abantu bose kureka kubikwirakwiza no kubikoresha.”

 

Dr. Kayiteshonga akomeza avuga ko bushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) mu mwaka wa 2018 bwagaragaje ko abantu basaga ibihumbi 200 barwaye indwara zo mu mutwe bitewe n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kandi ko umubare munini ari urubyiruko.