Kicukiro: Abafite ubumuga biyemeje gufatanya n’abandi mu rugamba rwo kurwanya Covid-19 n'ibindi byorezo

Abafite ubumuga bo mu Karere ka Kicukiro biyemeje gufatanya n’abandi bantu bose bari mu rugamba rwo kurwanya icyorezo cya Covid-19 no gukumira ibindi byorezo byose byibasira ubuzima bw’abantu.

 

Ibi, babigarutseho kuri uyu wa kane tariki ya 03/12/2020 mu igikorwa cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'abantu bafite ubumuga ku rwego rw'Akarere ka Kicukiro ukaba wizihirijwe Murenge wa Kanombe mu Kagari ka Karama. Uyu munsi wizihijwe hibandwa ku nsanganyamatsiko igira iti "Duteze imbere servisi z'ubuvuzi no guhangana n'ibyorezo ku bantu bafite ubumuga".

 

Umwe mu bafite ubumuga wafashe ijambo nk’uhagarariye abandi yavuze ko abafite ubumuga bamaze gusobanukirwa biruseho ububi bw’ibyorezo bityo abafite intege cyane nke bagomba kurindwa kubyandura abandi bashoboye nabo bagafatanya n’abandi kubihashya.

 

Aha yatanze urugero rw’abantu bafite ubumuga bifatanyije n’ urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukurikirana uko abantu bubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya koronavirusi irya no hino mu masoko, gare, ku byapa bitegerwaho imodoka n’ahandi hantu hatandukanye hahurira abantu benshi.

 

Yavuze ko ubwo bufatanye bwatumye uruhare rwabo rugaragara kandi ko bazakomeza intego biyemeje.

Yagize ati “Abafite ubumuga bakwiye kurindwa indwara z’ibyorezo kuko usanga abenshi bafite intege nke. Abafite imbaraga nabo rero bakwiye kwirinda izo ndwara ariko bakanafatanya n’abandi mu kuzihashya”

 

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibi birori, Umuyobozi nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Umutesi Solange yashimiye abafite ubumuga uko bakomeje kwiteza imbere abizeza ko Ubuyobozi bw'Akarere buzakomeza guharanira iterambere ryabo no kubitaho muri gahunda zose zihindura ubuzima n'imibereho byabo

 

Ati” Tuzakomeza gukora uko dushoboye tuzamure igipimo cy’imibereho no gukemura ibibazo abafite ubumuga bahura nabyo. Muri ibyo harimo kubarinda indwara z’ibyorezo, kubafasha kwiga, kwivuza, gutura neza n’ibindi byatuma imibereho yabo irushaho kuba myiza”.

 

Muri ibi birori, Abafite ubumuga bamuritse bimwe mu bikorwa bitandukanye bakora mu rwego rwo kwiteza imbere byiganjemo ibiteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Imyenda, ibikapu...) Servisi z'ikoranabuhanga, amavuta n'imiti byifashishwa mu gukora isuku n'ibindi.