Kicukiro: Hakozwe urugendo rwo kwamagana abakora ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Kuri uyu wa kane tariki ya 10-12-2020, mu Karere ka Kicukiro hasojwe ku mugaragaro ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina hanatangizwa ubundi bukanguramba bwo kurwanya abasambanya abana.

 

Ibirori byo gusoza ubu bukangurambaga byaranzwe n’urugendo aho abarwitabiriye bari batwaye ibyapa byamagana abakora ihohoterwa rishingiye ku gitsina banasaba abantu bose muri rusange kurirwanya bivuye inyuma mu rwego rwo kubaka umuryango mwiza, ushoboye, utekanye aho uburenganzira bwa buri muntu bwubahirizwa.

 

Ni urugendo rwaturutse ku ishuri rya “Des Amis” riri mu Murenge wa Kagarama rwerekeza mu Kigo gihugura abagore imyuga itandukanye (Kicukiro Women Training Center) cyubatse mu Murenge wa Niboye ahatangiwe ubutumwa bujyanye no kurwanya ihohoterwa mu miryango.

 

Uru rugendo rwitabiriwe n’Ubuyobozi bw'Akarere ka Kicukiro, abafatanyabikorwa bako, ba Mutimawurugo, urubyiruko n’abatwara abagenzi ku magare na moto.

 

 

Abafashe ijambo muri iki gikorwa bose basabye ababyeyi kwita ku burere bw’abana babo babarinda ihohoterwa rishigiye ku gitsina kandi bakabatoza indangagaciro z’umuco nyarwanda zirimo guharanira kwigira, kwihesha agaciro no kunyurwa n’ibyo bafite kuko bizabarinda abashobora kubashuka bakabashora mu ngeso mbi.

 

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uru rugendo, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Umutesi Solange yasabye urubyiruko kugira uruhare rugaragara mu guharanira kugira umuryango utekanye uzira ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Yarusabye kurushaho kwitabira umurimo rugahanga ibikorwa birufasha kwigira no kwiteza imbere kandi rukamenya kuvuga OYA ku muntu wese ushaka kurushora mu ngeso mbi

 

Yasabye kandi gukumira no kurwanya ihohoterwa rushingiye ku gitsina n'irikorerwa abagore n’abana by'umwihariko bagakangurira abagabo bagenzi babo kwirinda guhohotera abana bakanabamenyesha ko hari itegeko rihana bikomeye uwakoze icyo cyaha

 

Yasabye abantu bose gukomeza guhuriza hamwe imbaraga mu kwamagana abasambanya abana n’abahohotera abagore n’abakobwa bityo tukarushaho kubaka umuryango Nyarwanda uzira ihohoterwa.

 

Nubwo hasojwe ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ubukangurambaga bwo kurwanya abasambanya abana bwo burakomeje. Hazatangwa ibiganiro n’inyigisho ku kurwanya iri hohoterwa, kumenya ibihano biteganyijwe no kumenya gufasha uwahohotewe ngo agezwe ku babishinzwe bamufashe mu buryo bw’ubuvuzi bwihuse, ubujyanama mu mategeko, ubutabera, kumufasha kongera kwiyakira no kwiyubaka n’ibindi.