Akarere ka Kicukiro kashyikirijwe igikombe kahawe nyuma yo kuza ku mwanya wa 3 mu bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge muri 2019/2020.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 11 Ukuboza 2020, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge Fidele Ndayisaba yashyikirije Ubuyobozi bw'Akarere ka Kicukiro igikombe kabonye kakaba kandi karaje ku mwanya wa gatatu n'amanota 84% mu bikorwa biteza imbere ubumwe n'ubwiyunge mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019-2020.

 

Iki gikombe cyashyikirijwe Abayobozi b’Akarere mu Nteko y'abatoza b'Intore b'Akarere ka Kicukiro yari igamije kwishimira ibyagezweho mu kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge mu mwaka wa 2019/2020 no gushimira abatoza b’intore kwimakaza umuco w'ubwitange binyuze mu itorero ry'Umudugudu no mu masibo y'Intore.

 

Iki gikorwa cyitabiriwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge Fidele Ndayisaba, Abarinzi b'igihango, Ubuyobozi bw'Akarere, Abahagarariye inzego z’umutekano mu Karere, Abafatanyabikorwa b'Akarere mu bikorwa by'ubumwe n'ubwiyunge, abatoza b'Intore n'abandi bashyitsi n'abakozi mu nzego zitandukanye

 

Muri iki gikorwa, habayeho kandi kandi guhemba isibo y'indashyikirwa mu bikorwa by'ubwitange binyuze mu masibo y'Intore no kuyashimira uruhare yagize mu byagezweho.

Amasibo 41 (Isibo imwe muri buri Kagari) yabaye indashyikirwa yahawe ishimwe.

Muri ayo masibo, Isibo y'ubutwari yo mu Mudugudu wa Kangunga mu Kagari ka Muyange mu Murenge wa Kagarama ni yo yahize andi masibo yose.

Yahawe inka y'indashyikirwa ihwanye na 1,000,000Frw.

 

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi Nteko y'abatoza, Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro Umutesi Solange yashimiye abatoza b'Intore uruhare bagize kandi banakomeje kugaragaza mu guteza imbere ibikorwa by'ubumwe n'ubwiyunge.

Yagarutse ku bikorwa byinshi byakozwe byatumye Akarere kaza kuri uyu mwanya wa gatatu birimo kwandika igitabo gikubiyemo ibigwi by’abarinzi b’igihango bo mu Karere ka Kicukiro, gutanga ibiganiro byinshi kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” n’ibindi

Yagize ati” Ni ibyo ayo mateka y’abakoze ibikorwa byiza muri Jenoside twayakusanyirije hamwe mu gitabo ngo kibere imfashinyigisho urubyiruko rw’ejo hazaza bityo rumenye ko hari abarokoye abahigwaga ari bo barinzi b’igihango mubona muri icyo gitabo. Ni kimwe mu bikorwa twakoze bigaragara ko cyatumye tuza kuri uyu mwanya”.

 

Mu ijambo risoza iyi Nteko y’abatoza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge Fidele Ndayisaba yashimiye Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro mu bikorwa by’indashyikirwa bwakoze byatumye Akarere kaza ku mwanya wa gatatu mu gihugu. Yabasabye kudasubira inyuma ahubwo bagaharanira kuba aba mbere mu kwesa imihigo cyane cyane iyerekeye ubumwe n’ubwiyunge.