Kicukiro: Hatashywe icyiciro cya kabiri cy'ibyumba by'amashuri birimo ibigeretse

Akarere ka Kicukiro katashye ku mugaragaro icyiciro cya kabiri cy'ibyumba by'amashuri 115 n'ubwihererero 120 byose byubatswe ku ngengo y'imari ya Leta n'uruhare rw'Abaturage ingana na 948,174,758frw kaba Akarere ka mbere kujuje icyiciro cy'ibyumba by'amashuri bigeretse.

 

Mu ntangiriro za Kanama 2020 nibwo Akarere ka Kicukiro katashye ku mugaragaro icyiciro cya mbere cy’ibyumba by’amashuri n’ubwiherero cyari kigizwe n’ibyumba 104 n’ubwiherero 114 byose byubatswe muri gahunda yo kugabanya ubucucike n'ingendo abanyeshuri bakora bagana ishuri iri mu gihugu hose.

 

Kuri uyu wa 15 Ukuboza 2020 hatashywe icyiciro cya Kabiri kirimo ibyumba bigeretse n'ibitageretse kigizwe n'ibyumba 115 n'ubwiherero 120. Akarere ka Kicukiro kakaba kabaye aka mbere kujuje ibyumba bigeretse.

 

Umuyobozi w'Ishuri ryisumbuye rya Kagarama, rimwe mu yatashyweho ibyumba bigeretse, Samuel Nkurunziza yavuze ko uretse kugabanya ubucucike bizabafasha kongera umubare w'abanyeshuri bikanorohereza abajyaga kwiga kure kubera ko iri shuri ritari rifite ubushobozi bwo kubakira bose ndetse akaba anemeza ko n'amashami iri shuri rifite aziyongera.

Yagize ati "Twifuzaga no kongeraho irindi shami naryo rya siyansi kuko amenshi dufite hano ni aya siyansi ubwo urumva ko ari no kongera abanyeshuri bifuzaga kwigira hano."

 

Iri shuri rishya ryatashywe rizigiramo abanyeshuri 158 bityo ritume iki kigo cyakira abanyeshuri 1500 kandi batarenze 46 muri buri shuri.

 

Mujuganje Clemence ufite umwana wiga ku rwunge rw'amashuri rwa Muyange yavuze ko nk'ababyeyi bishimiye ko abana babo biga bisanzuye kandi ari bake imbere ya mwalimu kuburyo abasha kubakurikirana.

Ati "Twishimye nk'ababyeyi abana bacu bazajya biga neza bicare bahanye umwanya bahumeka."

 

Umwalimu mu Rwunge rw'amashuri rwa Kicukiro, Uwimana Jacqueline, yahamije ko gukemura ikibazo cy'ubucucike ari ikintu gikomeye mu burezi.

Ati "Umubare w'abana benshi n'iminota umwalimu aba afite kubigisha no kubagenzura bituma iminota irangira utabagezeho, bikongera igihe cyo kuzongera kubareba kandi ari bakeya wabireba bikihuta ugafata irindi somo rishya."

 

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, yasabye abanyeahuri 'kwiga bashyizeho umwete umusaruro batanga ukaba mwiza icyo akaba aricyo bitura Igihugu'.

 

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza n'iterambere ry'ubukungu Madamu Umutoni Gatsinzi Nadine yashimiye uruhare rw'abaturage avuga no kuri gahunda yo kubaka bajya hejuru kuko aribyo birondereza ubutaka.

Ati "Niyo gahunda ihari ikomeye ngira ngo mu mujyi wa Kigali habayeho no kutwitaho mu buryo bwihariye kuko ubundi byari byatangiye bizwi ko tuzibaka hasi kuko niyo mikoro yari ahari ariko kubera imiterere y'umujyi wa Kigali ubutaka buhenze budapfa no kuboneka, Minisiteri y'uburezi ifatanyije n'izindi nzego bemeje ko habonekamo ibyumba bigeretse ariko uko twifuza mu mujyi wa Kigali dufayanyije Minisiteri y'Uburezi ni uko twakubaka tujya hejuru kuko nibyo birondereza ubutaka."