Kicukiro: Ababyeyi basabwe kurinda abana imirire mibi n’igwingira.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwasabye ababyeyi kurushaho kwita ku mikurire n’imibereho y’umwana muri rusange hagamijwe ku murinda imirire mibi n’igwingira bityo akarushaho kugira ubuzima bwiza butuma yiteza imbere.

 

Ibi aba babyeyi babisabwe kuri uyu wa mbere tariki ya 22-02-2021 mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw'umwana; ku rwego rw’Akarere iki gikorwa kikaba cyatangijwe mu Murenge wa Kagarama Akagali ka Muyange Umudugudu wa Rugunga aho cyatangijwe n’ n’Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’Akarere ka Kicukiro Rukebanuka Adalbert.

 

Nkuko byatangajwe n’inzego z’ubuzima mu Rwanda muri iki gikorwa hazatangwa ibinini by'inzoka ku bana bafite amezi 12 kugeza ku bafite imyaka 15, hatangwe vitamini A ku bana bafite amezi 6 kugeza ku bafite amezi 59 hanatangwe kandi “Ongera” ku bana bafite amezi 6 kugeza ku bafite amezi 23.

 

Muri iyi gahunda hazapimwa imikurire y'abana bari munsi yimyaka 5 hanatangwe ibiganiro hirya no hino bikangurira ababyeyi kwita ku mikurire y’abana babo no kubarinda indwara.

Mu gutangiza ku mugaragaro iki gikorwa, Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’Akarere ka Kicukiro Rukebanuka Adalbert yasabye abayeyi kwita ku mikurire n’imibereho myiza muri rusange y’abana babo.

Yagize ati “Iki gikorwa gikwiye guhora kitwibutsa ko buri munsi dusabwa kwita ku mibereho y’abana bacu. Kwita ku mirire yabo, imibereho, imikurire n’ibindi byose byatuma bagira ubuzima bwiza bikwiye kuba akazi k’ababyeyi ka buri munsi”.

 

Yanabasabye kandi kurinda abana igwingira ahubwo bakabaha indyo yuzuye ituma bakura neza. Ati “Kwita ku buzima bw’abana tubijyanishe no kubagaburira neza, tubahe indyo yuzuye, bagire imbaraga, igikuriro n’ubwenge bizatuma bigirira akamaro bakanakagirira igihugu muri rusange.

 

Mu gihugu hose,iki gikorwa cyatangiye uyu munsi kuwa 22-02-2021 kikazarangira kuwa 07-03-2021 hibandwa ku nsanganyamatsiko igira iti “Tubungabunge ubuzima bw’umwana n’imikurire”.

 

Kizakorwa urugo ku rundi n'Abajyanama b'ubuzima bafashijwe ba Mutwarasibo ariko bakabikora bubahiriza amabwiriza yose yashyizweho yo kwirinda kwandura no kwanduza abandi #Covid19.